Paper Talk[Rwanda&Africa]: Chairman wa APR FC, Col. Richard Karasira yavuze ku kwirukana umutoza wa APR FC Darko Nović, Simba ikomeje kwitwara neza!
Umunya-Africa y’Epfo Fadlu Davids akaba umutoza wa Simba SC yo muri Tanzania akomeje kwitwara neza nyuma yo kuzuza amanota atandatu kuri atandatu muri shampiyona ya Tanzania akaba amaze kwinjiza ibitego birindwi, gusa akaba afite umukoro ukomeye wo guhangana na Young Africans imaze gutwara ibikombe bitatu byikurikiranya bya Shampiyona.(#MickyJr)
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Police FC yasezerewe na CS Constantine yo muri Algeria ku giteranyo cy’Ibitego 4-1 mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup nyuma yo gutsindirwa kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura.(#PoliceFC)
Umutesi Uwase Magnifique yahesheje u Rwanda undi mudali wa Zahabu mu Mikino ya FEASSSA 2024 ikomeje kubera muri Uganda, mu gihe ikipe y’abakobwa ya GS Ste. Marie Reine Rwaza yabaye iya kane yabonye itike ya ½ cy’iyi Mikino.(#Igihe)
Umukino wa shampiyona wa Rayon Sports yagombaga kuzakira APR FC wakuweho kubera ko wahuriranye n’umukino wa Pyramids FC muri CAF Champions League. Ni umukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 wagombaga kuzaba tariki ya 14 Nzeri 2024.(#Isimbi)
Hongrie yatsinze Sénégal amanota 63-47 yegukana umwanya wa mbere mu mikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu Bagore. Iyi kipe yabonye itike y’amajonjora ya nyuma y’Igikombe cy’Isi (FIBA Women’s World Cup Qualifiers Tournament) izaba muri Werurwe 2026.(#Igihe)
Umunyana Cynthia niwe watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda mu matora yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Kanama 2024, iyi komite nyobozi izayobora iri shyirahamwe mu gihe kingana n’imyaka ine.(#Kigali To Day)
Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024 abatuye Umujyi wa Kigali barimo abayobozi benshi bo mu nzengo zitandukanye, babyukiye muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ ya nyuma y’ukwezi kwa Kanama.(#Igihe)
Mbere y’uko APR FC ikina umukino wo kwishyura na Azam FC w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, iyi kipe yagaragaje gusa niyikanga amarozi, mu mukino banatsinzwemo bakanasezererwamo n’ikipe ya APR FC ku giteranyo kibitego 2-1.(#Isimbi)
Chairman wa APR FC, Col. Richard Karasira yanenze abamaze iminsi bibasira umutoza w’iyi kipe, Darko Nović kubera imikinire ye, avuga ko mu mupira w’amaguru amezi abiri ari make kugira ngo umenye umusaruro w’umutoza mushya cyangwa abakinnyi bashya.(#Igihe)