Nigeria : Polisi yabohoje abanyeshuri bo muri Kaminuza bari bashimuswe
Polisi ya Nijeriya iratangaza ko yabohoje abanyeshuri 20 bari barashimuswe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro ku wa gatanu w’icyumweru gishize.
Abanyeshuri bari barashimuswe bose bari abo mu ishami ry’ubuvuzi, kuri kaminuza ya Maiduguri na Jos, ziri muri leta ya Benue iri mu burasirazuba bwo hagati muri Nijeriya.aba banyeshuri batwawe bunyago ubwo bari mu nzira bajya mu nama y’abanyeshuri biga iby’ubuvuzi muri Nijeriya.
Itangazo polisi ya Nijeriya yasohoye rigira riti: “Bose babohojwe kandi bafite ubwisanzure kugeza ubu ndetse Nta n’umwe bariye urwara.”
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe rigenzura imibereho y’abanyeshuri bo mu m’ubuvuzi muri Nijeriya, Fortune Olaye, nawe yemeje amakuru y’irekurwa ryabo, avuga ko yabavugishije kuri terefone kandi bameze neza.
Gushimuta abantu muri Nigeria, bikozwe n’abitwaje intwaro, ngo ibintu bimaze igihe kinini bikorwa ndetse inzego z’umutekano zikaba zisa n’izananiwe kubica burundu, kuko hari ubwo bashimuta abaturage, abanyeshuri cyangwa abamotari bigakurikirwa no gusaba imiryango yabo gutanga amafaranga nk’ingurane kugira ngo barekurwe cyane cyane mu Majyaruguru ya Nigeria.
Nubwo imibare yose y’abashimutwa ishobora kuba idatangazwa, ariko ikigo kitwa ‘SBM Intelligence’ cyo muri Nigeria, cyatangaje ko hari abantu 4.777 bashimuswe muri Nigeria mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Bola Ahmed Tinubu guhera muri Gicurasi 2023 kugeza muri Mutarama 2024.