Uyu munsi mu mateka ; Napoléon yavuye mu Misiri yerekeza mu Bufaransa agiye kwambikwa ikamba ry’ubwami
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1708: Meidingnu Pamheiba yambitswe ikamba ryo kuyobora ubwami bwa Manipur.
1799: Napoléon yavuye mu Misiri yerekeza mu Bufaransa agiye kwambikwa ikamba ry’ubwami.
1966: Icyogajuru Lunar Orbiter 1 cyafashe ifoto ya mbere igaragaza umubumbe w’isi, hagendewe ku murongo ugenderwamo n’ukwezi (orbit around the Moon).
1970: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatangiye imyigaragambyo ikaze yiswe Salad Bowl strike, yateguwe n’urugaga rw’Abanya-Mexique baba muri iki gihugu (Mexican American union) barangajwe imbere na César Chávez. Iyi ni imwe mu myigaragambyo ikomeye cyane yabayeho mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1990: Perezida Saddam Hussein wa Iraq yagaragaye kuri Televiziyo y’igihugu ari kumwe n’abantu bafashwe bugwate bo ku mugabane w’u Burayi, abo yise Western “guests”, agamije gukumira intambara yo mu kigobe (Gulf War).
1990: Armenia yatangaje ko ibonye ubwigenge, nyuma yo kwiyomora kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
1990: U Budage bw’Uburengerazuba n’ubw’Uburasirazuba bwatangaje ko buzongera kwiyunga bigakora igihugu kimwe tariki 9 Nzeri 1990.
1994: Eugene Bullard, umwirabura umwe rukumbi watwaraga indege mu ntambara ya mbere y’isi yose yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Second Lieutenant.
Bamwe mu bavutse uyu munsi [tariki ya 23/kanama]
1932: Houari Boumediène wabaye Perezida wa Algeria.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1892: Deodoro da Fonseca, wabaye Perezida wa Brazil.
1997: John Kendrew, umuhanga w’umwongereza mu bijyanye n’Ibinyabuzima wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.