TODAY IN SPORTS HISTORY : rutahizamu Thierry Henry yavutse kuri uyu munsi !
Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi taliki mu isi ya siporo:
1990 Phyllis Polander yareze Mike Tyson kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina yamukoreye.
1995 Marco van Basten ; wahoze ari Umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubuholandi na AC Milan akaba n’umukinnyi , yatangaje ko asezeye mu mupira wamaguru nk’uwabigize umwuga .
2013 Shampiyona yisi ya 14 y’imikino ngororamubiri: Usain Bolt yegukanye marato ya metero 200.
2016 Abadage babiri Laura Ludwig na Kira Walkenhorst batsinze igihugu cya Berezile cyari gihagarariwe na Ágatha Bednarczuk na Bárbara Seixas kugira ngo begukane umudali wa zahabu muri volley ball ikinirwa ku mucanga y’abagore mu mikino Olempike i Rio de Janeiro.
2016 Umukinnyi wo gusiganwa ku maguru wo muri Jamayike witwa Elaine Thompson yegukanye umudari wa zahabu muri metero 200 olempike ya Rio de Janeiro .
2021 Joel Embiid yasinye amasezerano y’imyaka ine, kuri miliyoni 196 $ muri ikipe ya Philadeliphia 76ers .
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki byo mu isi ya siporo :
1977 Thierry Henry (Isabukuru y’imyaka 47) Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa wakinnye imikino 123 muri ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru;anakira amakipe arimo Monaco, Juventus, Arsenal imikino 254, FC Barcelona na NY Red Bulls) n’umutoza wa Monaco, na ekipe y’igihugu y’Ubufaransa yabatarengeje imyaka 21 , wavukiye Les Ulis, mu Bufaransa .
1977 William Gallas, umukinnyi w’umupira wamaguru wumufaransa, wavukiye Asnières-sur-Seine, mubufaransa .
1979 Antwaan Randle El, umukinnyi w’umupira w’amaguru n’umutoza wabanyamerika, wavukiye Riverdale, Illinois.
1980 Jan Kromkamp, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Ubuholandi, wavukiye i Makkinga, mu Buholandi .
1980 Keith Dabengwa, umukinnyi wa Cricket wa Zimbabwe, wavukiye Bulawayo, Zimbabwe.
1982 Phil Jagielka, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza ukinira ikipe ya Sheffield United, wavukiye i Sale, mubwongereza .
1983 Dustin Pedroia, umukinnyi wa baseball wumunyamerika (Boston Red Sox), wavukiye Woodland, muri Californiya .
1984 Dee Brown, umukinnyi wa basketball wumunyamerika, yavukiye Jackson, Mississippi .
1986 Rudy Gay, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika, wavukiye Brooklyn, New York .
1986 Tyrus Thomas, umukinnyi wa basketball wumunyamerika, wavukiye Batton, Rouge, Louisiana .
1993 Ederson de Moraes, umunyezamu wumupira wamaguru wa Berezile ukinira Manchester City, ukomoka muri Berezile, wavukiye Osasco, Berezile .
1993 Sarah Sjöström, umukinnyi wo koga wo muri Suwede , yavukiye i Salem, muri Suwede .
Bimwe mu bihangange byatabarutse mu isi ya siporo kuri iyi taliki:
2020 Boyd Grant, umutoza wa basketball w’umunyamerika , yapfuye azize indwara yubwonko afite imyaka 87 .
2020 Savvas Theodoridis, umunyezamu wumupira wamaguru wo Bugereki ,wakiniye ikipe ya Olympiacos, yapfuye afite imyaka 85 .
2023 Gabriella Kotsis, umutoza wa Volleyball wo muri Hongiriya , yapfuye afite imyaka 95 .
2023 Gudrun Pflüger, umukinnyi wiruka imisozi wo muri Otirishiya , yapfuye afite imyaka 50 .
2023 Miroslav Bošković, myugariro wumupira wamaguru wo muri Seribiya , yapfuye afite imyaka 76 .