Paper Talk[Europe]: Manchester United yongeye kuvugwa kuri Frenkie de Jong wa Barcelona! Ese Conor Gallagher azasinyira Atletico Madrid ryari?
Manchester United ya bwiye Christian Eriksen, 32, Umunya- Denmark wayo ukina hagati mu kibuga ko agomba gushaka indi kipe muri uku kwezi kubera ko batazakomezanya umwaka utaha w’imikino 2024-2025 nubwo agifite amasezerano azamugeza 2025. (Football Insider)
AC Milan yamaze kugera ku masezerano na Monaco ku kubagurisha Umufaransa ukina hagati mu kibuga Youssouf Fofana, w’imyaka 25 wanatekerejweho na Manchester United nk’uwaza kubafasha . (Sky Italy)
Manchester United ikomeje ibiganiro na Burnley mu kuba yasinyisha Umunya- Norway ukina hagati mu kibuga Sander Berge ku girango aze kubafasha mu mwaka utaha w’imikino. (Sky Sports)
Amakipe atandukanye akina ikiciro cy’Akabiri mu Bwongereza arimo Stoke City, Swansea City ndetse na Oxford United zose zirifuza gusinyisha umusore w’ikipe ya Sturm Graz yo mu gihugu cya Austria akaba akina ku ruhande rw’iburyo yugarira Max Johnston akaba afite imyaka 20 gusa. (Football Insider)
Union Berlin na Getafe nizo kipe ziyoboye isiganwa ryo gusinyisha Umwongereza w’imyaka 22 akaba na rutahizamu Cameron Archer, 22, ushaka gutwarwa mu ntizanyo kuva mu ikipe ya Aston Villa. (Fabrizio Romano)
Chelsea irategura byibuze kuzasaba akabakaba £60m nk’igiciro cya Noni Madueke Umwongereza w’imyaka 22 ku makipe yose azifuza kumutwa dore ko hari amakipe menshi mu gihugu cy’Ubwongereza ari kumutekereza . (Athletic – subscription required)
Marcos Alonso w’imyaka 34, biteganyijwe ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Manchester United nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Barcelona uyu Munya-Esipanye wakiniye na Chelsea mu gihugu cy’Ubwongereza . (Fabrizio Romano via Givemesport)
Paris St-Germain irashaka gusinyisha Umufaransa akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Bafaransa yabatarengeje imyaka 23 Desire Doue ukinira Rennes n’ubundi mu gihugu cy’Ubufaransa nubwo na Chelsea ikomeje ku mwifuza . (ESPN)
Atletico Madrid irashaka kurangiza gahunda yo kugurisha Umunya-Portugal Joao Felix, 24, igahita isinyisha Umwongereza wa Chelsea Conor Gallagher ukina hagati mu kibuga bitarenze ku munsi wo ku w’agatatu nyuma y’uko iyi gahunda yagakwiye kuba yararangiye ariko ikaza guhura n’abirantega muri iki cyumweru . (AS – in Spanish)
Everton iratekereza ku kuba yatwara Jens Castuje Umunya-Sweden w’imyaka 25 mu buryo bw’intizanyo bamuvana mu ikipe ya Napoli mu gihugu cy’Ubutaliyani. (TeamTalk)
Brighton yatanza ubusabe buvuguruye mu ikipe ya PSV Eindhoven yo mu gihugu cy’ubuhorandi kugirango irebeko yasinyisha Olivier Boscagli w’imyaka 26 wakiniye ikipe y’iguhugu y’urubyiruko y’Abafaransa gusa ikipe ya PSV Eindhoven yabuteye utwatsi. (Voetbal International – in Dutch)
Manchester United nyuma yo kwifuza igihe kirekire umusore ukina hagati mu kibuga wa Barcelona akaba n’umuhorandi Frenkie de Jong, 27, kuri ubu ntakiri muri gahunda ya United ahubwo ubu iyi kipe y’umutoza Erik ten Hag iri gushakira ahandi ibisubizo . (Metro)