Uburusiya bwakatiye gufungwa imyaka 12 uwo bwashinjaga gutanga ubufasha kuri Ukraine
Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye ballerina Ksenia Karelina igifungo cy’imyaka 12 kubw’ubugambanyi ku gihugu nyuma yo gutanga amadorari 51 mu kigo cy’abagiraneza gishyigikira Ukraine.
Mu cyumweru gishize, Karelina ufite ubwenegihugu bw’Abanyamerika n’Uburusiya, yemeye icyaha nyuma y’urubanza rwabereye mu muhezo.
Karelina wabaye i Los Angeles ari naho yakuye ubwenegihugu bwa Amerika mu 2021 , yatawe muri yombi ubwo yasuraga umuryango we muri Mutarama wari uherereye mu gace ka Yekaterinburg, gaherereye nko mu birometero 1600 mu burasirazuba bwa Moscou.
Abashinjacyaha bari basabye igifungo cy’imyaka 15 ariko urukiko rwa Yekaterinburg rwamuhamije icyaha cyo kugambanira igihugu maze rumukatira iki igifungo muri gereza rusange y’ubutegetsi.
Karelina yari yashinjwaga n’urwego rushinzwe umutekano rw’Uburusiya ruzwi nka FSB mu mpine ku kuba yarakusanyirije amafaranga uyu muryango wa Ukraine utanga intwaro ku gisirikare cya Ukraine.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Burusiya bavuze ko igihe yabaga muri Amerika ko yinjizaga amadorari 51.80 ku munsi wa mbere w’Uburusiya bwateye muri Ukraine ku ya 22 Gashyantare 2022 , Binatangazwa ko FSB yavumburiye ubwo bucuruzi kuri telefoni ye.
Umwunganizi we, Mikhail Mushailov, yavuze ko Karelina yemeye uko kohereza amafaranga gusa avuga kandi ko yizeraga ko aya mafaranga azafasha abahohotewe ku mpande zombi atari agamije gufasha igihugu cya Ukraine.
Umuyobozi w’uyu muryango utabara imbabare, wa Razom ukomoka muri Ukraine, wavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka biteye ubwoba kumva ifatwa ry’umunyamuryango wabo witwa ballerina maze ahakana ko yakusanyije amafaranga y’intwaro cyangwa amasasu. Yanavuze ko ari umuryango utabara imbabare muri Amerika wibanze ku mfashanyo zita ku bantu no gutabara ibiza.