UYU MUNSI MU MATEKA : Igihugu cy’ubuhinde cyabonye ubwigenge naho Umufasha wa Bill Gates abona izuba
Tariki ya 15 Kanama ni umunsi wa 228 wumwaka muri kalendari ya Geregori; ubu hakaba hasigaye iminsi 138 kugirango umwaka urangiye.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya, Nyina wa Yezu, uyu munsi uzwi nka Asomusiyo.Hizihizwa kandi Mutagatifu Arnoul de Soissons uyu ni umutagatifu ukomeye ku banyamuziki (le patron des musiciens).
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1519: Hashinzwe Umujyi wa Panama, uherereye muri Panama.
1947: U Buhinde bwabonye ubwigenge bwibohora ingoyi ya Gikoloni y’Ubwami bw’Abongereza, u Buhinde bwahise bujya no mu muryango w’Ibihugu byakolonijwe n’Abongereza uzwi nka Commonwealth of Nations.
1947: Bwa mbere Pakistan yabonye Umuyobozi Mukuru wari wahawe inyito ya Governor General, uyu ni uwitwa Muhammad Ali Jinnah warahiriye ahitwa Karachi ni na we washinze iki gihugu.
1960: Congo-Brazzaville yatangiye kwigenga, iva mu maboko y’Abakoloni b’Abafaransa.
1962: Uwitwa Henry John Burnett yishwe amanitswe, uyu ni we muntu wa nyuma wishwe amanitswe wo muri Scotland.
1963: Perezida Fubert Youlou yahiritswe ku butegetsi, nyuma y’iminsi itatu gusa ayoboye igihugu cya Congo.
1965: Itsinda ry’abaririmbyi bo mu Njyana ya Rock rizwi cyane nka The Beatles bacurangiye kandi baririmbira imbaga y’abafana igera ku bihumbi mirongo itandatu bari ku kibuga cya Shea Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York. Iki gikorwa cyabaye imvano yo kuririmbira ku bibuga by’abahanzi ba Rock ibi bizwi nka Stadium rock.
1971: Bahrain yabonye ubwigenge yigobotora Ingoma ya Gikoloni y’Abongereza.
1975: Uwashinze Repubulika ya Bangladesh uwitwa Sheikh Mujibur Rahman yicanywe n’abandi bo mu muryango we, bose biciwe muri Coup d’etat yakozwe n’abasirikare.
1999: Muri Algeria hakozwe ubwicanyi buzwi nka Beni Ounif massacre hafi y’umupaka w’iki gihugu na Maroc, ubu bwicanyi bwahitanye abantu makumyabiri n’icyenda.
2007: Peru yakozweho n’umutingito ukomeye wari ku gipimo cy’umunani hagendewe ku bipimo bya Richter, wahitanye abantu bagera kuri magana atanu na cumi na bane ukomeretsa abandi basaga igihumbi.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1961: Ed Gillespie wabaye Umujyanama wa Perezida George W. Bush.
1964: Melinda French Gates, Umufasha wa Bill Gates, umwe mu baherwe bazwi cyane kuri uyu mubumbe.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1975: Clay Shaw, Umunyamategeko wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bakoraga iperereza ku rupfu rwa Perezida John F. Kennedy.
2008: Vic Toweel, wari umukinnyi wa Box wo muri Afurika y’Epfo.
423 Flavius ​​Honorius, umwami w’abami wa Repubulika y’Uburengerazuba , yapfuye afite imyaka 38.
1064 Muhammad bin Hazm, umuhanga mu by’amateka ya Andalusiya, umunyamategeko akaba n’umwanditsi wa Espagne ya Islamu, yapfuye afite imyaka 69.
1118 Alexius I Comnenus [Alexios I Komnenos], Umwami w’abami wa Byzantium (1081-1118), yapfuye .
1464 Piyo wa II [Aeneas Silvius Piccolomini], Papa w’Ubutaliyani (1458-64), (Ibisobanuro – ubuzima bwa Papa uganje gusa), yapfuye afite imyaka 58 .
1528 Odet de Foix, Vicomte de Lautrec, umuyobozi w’ingabo z’Ubufaransa .
1552 Hermann wa Wied, Arkiyepiskopi Gatolika w’Abadage .
1576 (Valentin) Bálint Bakfark, luteniste wo muri Hongiriya, akaba n’uwahimbye, yapfuye azize icyo cyorezo agera kuri 70.
1600 Johann Baptista Serranus, umuririmbyi , yapfuye afite imyaka 60.
1619 Miriam Bella, umuyobozi w’umuryango w’abayahudi wa Kraków.
1621 John Barclay, umwanditsi n’umusizi , yapfuye afite imyaka 39.
1666 Johann Adam Schall von Bell, umumisiyonari w’Umudage wo mu Bushinwa , yapfuye afite imyaka 75.
1725 Gerhard Noodt, umunyamategeko w’Ubuholandi, yapfuye afite imyaka 77.
1729 Benjamin Neukirch, umusizi w’Umudage (Herrn von Hofmannswaldau), yapfuye afite imyaka 64.