HomePolitics

Sudani : intambara hagati ya leta n’imitwe yitwara gisirikare ikomeje guteza ikibazo k’ibura ry’ibiribwa

Umutwe w’inyeshyamba, the Sudan People’s Liberation Movement-North (SPLM-N), ugenzura imisozi ya Nuba muri Sudani hamwe n’ibice bya Leta ya Blue Nile, kuri uyu wa gatatu wavuze ko abaturage baho bugarijwe n’ibibazo by’inzara ikabije.

Intambara irakomeje hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe witwara gisirikare wa (RSF) yatumye kimwe cya kabiri cy’abaturage bahura n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa.

SPLM-N yavuze ko muri utwo turere tubiri ibintu bimeze nabi cyane ugereranyije no mu zindi Leta ,Uyu mutwe wavuze ko makumyabiri ku ijana by’imiryango, bafite ibiribwa bike cyane bikabije, mu gihe mirongo itatu ku’ijana by’abana, barwaye indwara zituruka ku mirire mibi.

Iryo tangazo ryavuze ko amashyaka yagize uruhare mu ntambara iri mu gihugu n’umusaruro muke, ari yo nyirabayazana y’iki kibazo ,SPLM-N yavuze ko muri utwo turere tubiri ibintu bimeze nabi cyane ugereranyije no mu zindi Leta.

Ryakomeje rigira riti: Uduke imiryango yakiriye abandi yari yarabashije kubika, baradusaranganyije kandi twahise dushira,uyu mutwe kandi wanashinje ingabo ziri ku ruhande rwa guverinema i Port Sudani, kugurisha inkunga yagenewe ako karere, mu gihe ivuga ko RSF yarimo gufunga amasoko.

Abantu bagera kuri miliyoni 3.9, batuye muri utwo turere twombi, tugenzurwa na SPLM-N. Uyu mubare watumbagiye nyuma y’uko abantu baturutse mu tundi turere tw’igihugu, bakuwe mu byabo n’imirwano, bahageze.

Ibi bije nyuma yuko Umuryango mpuzamahanga urengera impunzi HCR urasaba miliyari ebyiri na miliyoni magana arindwi z’amadolari zo kugoboka impunzi zisaga miliyoni ebyiri zikomoka muri Sudani y’epfo. Nyuma y’amakimbirane muri icyo gihugu guhera mu mwaka w’2012, impunzi zikomoka muri Sudani y’epfo zakwirakwiye mu bihugu bitandatu byo mu karere.

Sudani y’epfo ni cyo gihugu gifite abaturage benshi bahunze amakimbirane mu karere. HCR ivuga ko nibura hari icyizere kuko kuva aho amasezerano y’amahoro yongeye kugererwaho mu kwezi kwa cyenda gushize, ibikorwa by’urugomo n’ihohotera mu mpunzi byari bimaze kugabanuka.

Kuba ingengo y’imari y’imiryango y’ubutabazi yaragabanutse bikabije byatumye ibikorwa by’ubutabazi mu mpunzi byari ku rutonde rw’ibyihutirwa bigabanuka. Haba mu mashuri mu nkambi abarimu baragabanijwe, n’ibikoresho by’amashuri biragabanuka. Abaganga nabo bavuga ko nta miti yo kwita ku barwayi mu nkambi.

Mu gihe nta gihindutse, HCR ivuga ko n’ibiribwa byatangwaga ku mpunzi byazagabanywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *