imbaga y’abatari bake iteraniye i Kibeho kwizihiriza Umunsi Mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya
Abakirisitu babarirwa mu bihumbi baturutse mu bihugu bitandukanye bateraniye i Kibeho ku Ngoro ya Bikiramariya aho bari kwizihiriza Umunsi Mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, uzwi nka Asomusiyo.
Ni umunsi ngarukamwaka aho ku wa 15 Kanama ku Isi hizihizwa umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Biriramariya, aho aba Kirisitu Gatolika bakunze guhurira ku Butaka Butagatifu i Kibeho ahabereye amabonekerwa y’Umubyeyi Mariya, ni mu Karere ka Nyaruguru maze bagafatanya gusenga.
Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku italiki ya 1 Ugushyingo 1950.Muri Bibiliya, igice cy’Isezerano rya kera n’Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanwe mu ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatulika birabyemeza.
Muri Bibiliya, igice cy’Isezerano rya kera n’Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanwe mu Ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatolika birabyemeza.
Kiliziya Gatolika yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu bigaga i Kibeho mu ishuri ryisumbuye kuva tariki 28 Ugushyingo 1981 no mu 1982 aho bagiye baganirizwa inshuro zirenze imwe na Bikira Mariya.
Uyu munsi ukunze kwitabirwa n’Abakirisitu Gatolika baturuka mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika, Amerika no ku mugabane w’uburayi ndetse na Aziya.Uretse umunsi wo kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa yabereye aha Kibeho uba mu Ugushyingo buri mwaka, Asomusiyo ni undi munsi uhuruza imbaga I kibeho.
Kuri iyi nshuro uretse Abanyarwanda hari haniganje abo mu bihugu by’akarere, ibindi bihugu by’Afurika, Amerika n’u Burayi,Ubuyobozi bw’Ingoro ya Kibeho buvuga ko Asomusiyo y’uyu mwaka ifite umwiharika wo kwitabirwa cyane kuruta indi myaka.