HomePolitics

Mali : Ambasaderi wa suwede muri Mali yategetswe kuva muri iki gihugu mu masaha 72 ari mbere

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Mali ivuga ko ambasaderi wa Suwede muri Bamako yahamagajwe maze ategekwa kuva mu gihugu mu masaha 72 ari mbere kubera amagambo mabi yavuzwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Suwede kuri iki gihugu.

Iki cyemezo cya Mali cyafashwe kuri uyu wa gatanu kibaye nyuma y’iminsi mike minisitiri w’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga muri Suwede, Johan Forssell, avuze ko guverinoma ye yafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga yahaga Mali.

Ntushobora gushyigikira Uburusiya n’intambara itemewe yo kwibasira Ukraine kandi icyarimwe ukakira akayabo k’amamiliyoni magana buri mwaka mu nkunga z’iterambere uhabwa na Suwede ” nk’uko” Forssell yabitangaje ku wa gatatu, mu ubutumwa yanditse kuri X avuga k’umubano wayo na Mali .

Amacakubiri ya dipolomasi ashimangira impinduka nini ya geopolitike yagaragaye mu karere ka Sahel mu gihe ibihugu bitatu biyobowe n’ingabo aribyo Mali, Burkina Faso na Niger byigobotoye ingoyi y’ibihugu byo mu burengerazuba b’isi ahubwo bigirana umubano ukomeye n’u Burusiya.

Muri Kamena, kubera umutekano wifashe nabi muri Mali, Suwede yatangaje ko mu mpera za 2024 hafunzwe ambasade yayo i Bamako ikavuga ko leta ya Stockholm izakomeza gutera inkunga ako karere .

Ibindi bihugu by’Uburayi, harimo n’Ubufaransa, byarangije gukura ingabo muri Mali mu 2022 ,kuva icyo gihe, Mali yegereye Uburusiya kandi umutwe w’abacanshuro wa Wagner utangira gukorera muri iki gihugu kuva mu mpera za 2021, usimbuye ingabo z’Abafaransa n’ingabo z’amahoro mpuzamahanga.

Muri Nyakanga, abayobozi b’ingabo za Mali, Burkina Faso, na Niger bashyize umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye mu kurinda umutekano, bavuga ko ari intambwe iganisha ku kwishyira hamwe kwa Afurika.

Ambasade ya suwede muri mali.

How do you fell about this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *