HomePolitics

abashinzwe iperereza hagati y’u Rwanda na DRC baganiriye kubijyanye no gusenya burundu umutwe wa FDLR

abahagarariye inzego z’iperereza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiranye ibiganiro byamaze iminsi ku ngingo zidatandukanye nko gusenya burundu umutwe wa FDLR .

Ibi biganiro ahanini byigaga ku kibazo cy’umutekano kiri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse byatangije n’imbamutima za Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Ambasaderi Téte António.Iyi nama yahuje impuguke mu iperereza hagati y’ibi Bihugu byombi, yatangiye hirya y’ejo hashize ku wa Gatatu tariki 07 isozwa kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2024, aho yaberaga i Luanda muri Angola.

Minisitiri Téte yitsije ku kamaro ko kuba izi nzego z’iperereza zarahuye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kurandura umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse no kwambura intwaro indi mitwe iri mu burasirazuba bwa DRC.

Mu ijambo rye ubwo yatangizaga inama y’abakuriye Iperereza, Minisitiri Téte António yashimiye impande zombi kuba zikomeje kugaragaza ubushake mu gushaka umuti wazana amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.Izi nzobere mu iperereza z’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC) zahawe inshingano zo gukurikirana no gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje ba Minisitiri, by’umwihariko gusenya burundu umutwe wa FDLR no kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro iri mu makimbirane.

Kurundi ruhande ,Iyi nama yabaye mu gihe icyemezo cyo guhagarika imirwano cyarenzweho, aho bishinjwa umutwe wa M23 uherutse gufata umujyi wa Ishasha uri ku mupaka uhuza DRC na Uganda.Intego nyamkuru yo guhura kw’aba bahagarariye iperereza ry’Ibihugu byombi, ni ukurandura umutwe wa FDLR nk’uko byemejwe n’umuhuza ari we Angola ubona ko ari yo ntambwe ya mbere yo gushaka umuti.

Izi mpuguke zasabwe ko kugeza tariki 15 Kanama 2024 ubwo hazaba indi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri, zazaba zaragaragaje uko ibi byemezo byashyirwa mu bikorwa nkuko tele 10 ibitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *