HomePolitics

Ibyavuye mu matora by’agateganyo mu byiciro byose nk’uko byatangajwe na Komisiyo ibishinzwe

Komisiyo y’igihugu y’amatora kuri uyu wa kane wa tariki ya 18 Nyakanga 2024 yongeye gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ayabadepite, ibyerekanye ko Paul Kagame n’ishyaka rye bayoboye.

Nk’uko yari yabyijeje abanyarwanda, komisiyo y’igihugu y’amatora imaze gushyira hanze by’agateganyo imibare itangwa n’ababarura amajwi y’Umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite Aho Paul Kagame akomeje kugira amajwi menshi ugereranyije na Frank HABINEZA ndetse Mpayimana Philippe.

Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki imushyigikiye,afite amajwi 99.18%, Frank HABINEZA w’ishyaka Democratic Green party of Rwanda akagira 0.50%,mu gihe Umukandida wigenga Mpayimana Philippe we afite 0.32% mu majwi yagateganyo.

Ibi by’agateganyo byerekanye ko ubwitabire buri kuri 98.20%. Amajwi y’agateganyo yerekana ko muri Miliyoni ebyiri zitari zakabaruwe igihe hatangazwaga iby’ibanze yarimo menshi ya Paul Kagame kuko yari afite 99.15% ubu akaba yagize 99.18%, Mugihe Frank HABINEZA wari waragize 0.58% yagize 0.50% gusa Mpayimana Philippe agumana ayasanzwe 0.32%.

Mu matora y’abadepite, ishyaka rya FPR Inkotanyi n’imitwe ya politiki bifatanyije bafite amajwi anagana 68.83%, PL 8.66% , PSD 8.62% , PDI 4.61%, DGPR- Green Party of Rwanda 4.46%, PS Imberakuri 4.51%,, naho Nsengiyumva Janvier umukandida wigenga 0.21%.

Mu byiciro byihariye mu matora y’umuntu uhagarariye abafite ubumuga uwatsinze ni Mbabazi Olivia. naho mu cyiciro cy’abahagarariye urubyiruko abatsinze ni UMUHOZA Vanessa Gashumba na ICYITEGETSE Venuste.

Naho abahagarariye abagore abatsinze bari mu buryo bukurikira;Intara y’amajyaruguru abatsinze ni UWAMURERA Olive ,MUKARUSAGARA Eliane ,NDANGIZA Madina na IZERE Ingrid Marie Parfaite.

Intara y’amajyepfo abatsinze ni TUMUSHIME Francine,UWUMUREMYI M.Claire,UWABABYEYI Jeannette ,KAYITESI Sarah,MUKABALISA Germaine na TUMUKUNDE Gasatura.

Umugi wa Kigali abatsinze ni Kanyange Phoibe na Gihana Donatha naho Intara y’Uburasirazuba abatsinze ni Kazarwa Gertrude,Mushiniyimana Lyidie,Kanyandekwe Christine,Mukamana Alphonsine,Uwingabire Solange,Mukarugwiza Judith.

Intara y’Uburengerazuba abatowe ni Ingabire Aline,Mukandekezi Francoise,Nyirabazayire Angelique,Muzana Alice,Sibobugingo Gloriose,UWAMURERA Salama.

Komisiyo y’amatora yatangaje ko abanyarwanda bazagezwaho nyirizina ibizava mu matora bya burundu bitarenze ku wa 27/07/2024 nk’uko itegeko ribiteganya.

Komisiyo y’amatora yashimiye abanyarwanda , Indorerezi ndetse n’izindi nzego za leta ku ruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *