EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Europe]: Abatoza batatu bagomba gusimbura  Gareth Southgate, Pep Guardiola ahanganye na Bayern kuri Dani Olmo

Manchester United yamaze kubaza amakuru yerekeye  myugariro  Jonathan Tah n’imugihe ikipe ya  Bayern Munich  bisankaho byayinaniye kumvikana n’ikipe ya  Bayer Leverkusen kugirango batware uyu mudage w’Imyaka 28  wagize umwaka w’Imikino mwiza wa 2023-2024 ndetse n’igikombe cyiza cy’uburayi. (Florian Plettenberg)

Galatasaray ikipe yomu  gihugu ya Turkey iri mu biganiro n’ikipe ya   Manchester United kumusore wayo Scott McTominay, 27  Umunya- Scotland ukina hagati mu kibuga amahirwe menshi ugomba gusohoka dore ko ntamwanya uhagije wo gukina ajya abona  .(Metro)

Arsenal  yamaze kwanga ubusabe bw’ikipe ya Fulham kumusore ukina hagati mu kibuga  Emile Smith Rowe Umwongereza w’Imyak 23 , ubwo ikipe ya Fulham  irasabwa gutanga andi amafaranga yisumbuye kuyo yatanze kugirango irebeko Arsenal yakwemera kumurekura. (Standard)

Umunya-Esipanye akaba na rutahizamu wayo  Alvaro Morata, 31, agiye kwerekeza mu ikipe ya  AC Milan yo Mubutaliyani kumasezerano y’Imyaka ine avuye mu ikipe ya   Atletico Madrid dore ko yamuhaye nuburenganzira bwo kwivuganira nandi makipe yamwifuza . (Fabrizio Romano)

Manchester City  y’umutoza  Pep Guardiola  igeze kure ibiganiro n’umusore wumunya-Esipanye Dani Olmo  akaba akina hagati mu kibuga umwe mu bitwaye neza cyane mu gikombe cy’Uburayi  hamwe n’ikipe  y’Igihugu ya Esipanye yanatwaye igikombe itsinze Abongereza kumukino wanyuma , gusa uyu musore w’Ikipe ya  RB Leipzig hari nandi makipe akomeje kumwirukaho arimo Bayern Munich yo mugihugu cy’Ubudage akaba akina hagati mu kibuga. (Football Insider)

Umunya-Esipanye  Mikel Merino numwe  mubafatwa nkibisubizo kuri Barcelona  hagati mu kibuga n’imugihe irikubona ko bikomeje kugorana cyane kuzana Martín Zubimendi wa Real Sociedad dore ko asigaje umwaka umwe wamasezerano muri iy’ikipe . (Mundo Deportivo – in Spanish)

Arsenal  nayo iryamiye amajanja  ubundi igatwara uyu musore Mikel Merino w’ifuzwa na Barcelona  akaba umwe mubitwaye neza cyane mu gikombe cy’Uburayi hamwe na Esipanye azamo asimbuye . (Telegraph – subscription required)

Newcastle United  y’umutoza  Eddie Howe  y’iteguye guhangana n’ikipe ya  Everton mu kugerageza gusinyisha umusore w’Imyaka 20   Wilfried Gnonto akaba  mababa w’ikipe ya Leeds United itarabashije kuzamuka mu cy’iciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza mu mwaka ushize w’Imikino. (Teamtalk)

Umunya-Gabon Pierre-Emerick Aubameyang, 35, bigezekure kugirango yerekeze mu ikipe  Al-Qadsiah ibarizwa muri Shampiyona ya  Saudi Arabia ariyo Saudi Pro League , uyu rutahizu wakiniye amakipe menshi akomeye arimo n’ikipe ya Arsenal yomu gihugu cy’Ubwongereza. (Sky Sports)

Southampton yamze kumvikana amafaranga agera kuri   £18m  n’ikipe ya West Ham United  kugirango ibagurishe Flynn Downes, 25, dore ko iy’ikipe yamaze kuba igaruka mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza . (Standard – subscription required)

Umutoza wa  Newcastle United   Eddie Howe n’iwe uhabwa amahirwe yokuba  yasimbura Gareth Southgate  mukuba umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu ya Bongereza  mugihe icyari cyo  cyose Gareth Southgate   yakwirukanwa kunshingano zo gutoza  ikipe y’Igihugu ya Bongereza gusa nanone  Steven Gerrard ndetse na  Frank Lampard  bose barahabwa amahirwe. (Guardian)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *