NIGER : imfungwa zitaramenyekana umubare zatorotse gereza yafungirwagamo inyeshyamba
Leta ya Niger yatangaje ko Ku wa kane imfungwa z’abajihadisite zitaramenyekana umubare zatorotse gereza iherereye mu burengerezuba bwa Niger .
Abayobozi bo muri Nijeriya batangaje ko yuko imfungwa nyinshi zatorotse gereza ikomeye cyane izwiho gufata ikanafunga abajihadiste mu karere ka Tillaberi .Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko ibi byabaye ku wa kane muri gereza ya Koutoukale iherereye nko mu bilometero 30 mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’umurwa mukuru, Niamey.
Gusa nanone iyi Minisiteri ntiyasobanuye mu itangazo ryayo umubare w’imfungwa zashoboye gutoroka muri iyi gereza ,ariko uru rwego rw’ubuyobozi rwatangaje ko kandi rwanahise rutangaza ibihe n’amasaha bidasanzwe byo muri kariya gace aho rwavuze ko Isaha yo gutahiraho ibuza kugenda kwabanyamaguru, amagare, n’ibinyabiziga bifite moteri nyuma y’iyo isaha.
Ibi bije nyuma y’uko ku wa mbere abasirikare bagera kuri 14 bishwe maze abandi 11 bakomerekera bikomeye mu bitero bicyekwa ko byagabwe n’ abarwanyi ba kisilamu ifite aho ihuriye na al-Qaeda ,aho baje kugwa mu gaco bari batezwe n’izi nyeshyamba mu byaro byo mu duce twa Ila Fari na Djangore.
Nyuma yo guhirika ubutegetsi umwaka ushize bwa Junta Ingabo za Nigeriya ntizahwemye guhangana n’ibitero bya abajihadiste mu burengerazuba bw’iki gihugu ndetse na nyuma yo kwirukana ingabo z’abafaransa zarindaga umukuru w’igihugu wahiritswe ku ubutegetsi bakazana abacanshuro bo mu burusiya.
Kugeza ubu Ibihumbi n’ibihumbi bamaze kuburira ubuzima mu bitero by’izi nyeshyamba ndetse n’abarenga miliyoni eshatu bavanywe mu byabo.