HomePolitics

Menya ibyavuye ku meza y’ibiganiro hagati ya leta y’u Rwanda n’iya congo

kuri iki Cyumweru tariki ya 7/ Nyakanga 2024, muri Zanzibar ,Abahagarariye leta y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye mu ibiganiro, byaciye amarenga ko hari ubushake bwo gukemura ibibazo ndetse n’umwuka mubi w’intambara uri gututumba hagati y’ibi bihugu.

Abahagarariye leta y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye mu ibiganiro, byaciye amarenga ko hari ubushake bwo gukemura ibibazo bihari, ibi byongera kwemeza ko inzira zizakemura ibibazo ari iza politiki, aho kuba iza gisirikare.

Ambasaderi Nduhungirehe ,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yavuze ko itsinda ry’intumwa za leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije, Gracia Yamba Kazadi. Aba bategetsi bahuriye muri ibi biganiro byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 7/ Nyakanga 2024, muri Zanzibar .

Kurundi ruhande Amb. Nduhungirehe yagize ati “Ukwiyemeza kuzima n’ibiganiro byimbitse byabaye muri iki gitondo muri Zanzibar hagati ya Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga Wungirije wa DRC, Gracia Yamba na ba Minisitiri bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.” nk’uko yabitangarije igitangazamaukuru cya tele 10.

Si we wenyine gusa kuko muri ibi biganiro, Ambasaderi Nduhungirehe yari kumwe n’abayobozi baturutse mu Rwanda, barimo General (Rtd) James Kabarebe ,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane mu karere, .

Minisitiri Nduhungirehe yanibukije ko muri ibi biganiro, u Rwanda na Congo “babifashijwemo na Tanzania na Sudani y’Epfo, nk’abakuriye Umwiherero wo ku rwego rw’Abaminisitiri muri EAC, kandi hari Abaminisitiri baturutse muri Uganda no muri Kenya, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe ibikorwa bya Politiki.”

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakomeje agira ati “Inama yabereye mu mwuka mwiza kandi utanga icyizere mu kuganisha ku muti, kandi Abaminisitiri bibihugu byombi by’ibituranyi bagaragaje ubushake bwiza, banashimangira ko hakenewe inzira za politiki mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.”

Nduhungirehe uhagarariye ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda, yavuze ko kandi muri iyi nama, hemerejwemo ko hongera kubyutswa kubahiriza ibyemezo byafatiwe mu nama z’i Luanda n’i Nairobi.

Ibi byemezo byakunze gushyigikirwa n’u Rwanda ndetse n’amahanga, birimo ibisaba ko imirwano imaze igihe ibera mu burasirazuba bwa DRC, ihagarara, gusaba Guverinoma ya Congo guhagarika imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro ku isonga FDLR.

ibi bije nyuma y’uko muminsi ishize Ibirindiro bitandukanye bya AFC/M23 byaterewe icyarimwe n’ingabo za FARDC , SADC, FDNB, n’izindi nyeshyamba bakorana ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nyuma y’umunsi umwe hatangiye agahenge k’ibyumweru bibiri kari kemeranyijwe n’impande zombi bigizwemo uruhare na Amerika.

Umuvugizi wa AFC mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati « Aka kanya, abaturage b’abasivili n’ibirindiro byacu byose byibasiwe n’ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, abacanshuro, imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, ADF, ingabo z’igihugu cy’u Burundi n’ingabo za SADC i Matembe, nko muri kilometero 12 uvuye Kaseghe ».

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *