AMATORA MU UBUFARANSA : Ese ishyaka ry’abahezanguni rya madame Marine Le Pen rirakomeza kuyobora mu bwiganze?
Mu kanya gato nibwo mugihugu cy’ubufaransa haza gutangazwa ibyavuye mu kiciro cya kabiri cy’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko yatangiye ku isaha y’i saa mbili nyuma y’uko ikiciro cya mbere cy’aya matora cyatsinzwe n’ishyaka rya Rassemblement National (RN) rya madame Marine Le Pen binakomeza gushyira habi Macron.
Abaturage b’igihugu cy’ubufaransa bari mu matora akomeye cyane abayeho mu myaka nk’itanu ishize, aho uruhande rw’abahezanguni bakomeye ku migenzereza ya kera yizeye kubona intsinzi rukandika amateka, ariko igishoboka cyane ni uko nta ruhande ruraza kugira ubwiganze.
Ni kunshuro ya mbere ishyaka rya Rassemblement National (RN) rya madame Marine Le Pen na Jordan Bardella ribonye amahirwe nyayo yo kuba ryayobora leta no kuba ryayobora mu buryo busesuye inteko ishingamategeko.
Ibi byaje byiyongera ku ukuba nyuma y’intsinzi yo ku cyumweru gishize ya RN mu cyiciro cya mbere cy’aya matora y’abagize inteko nshingamategeko yabaye mbere y’igihe cyari giteganyijwe, abakandida bo mu mashyaka yari ahanganye na RN bikuye mu guhatana kugira ngo bahe abandi bakandida amahirwe menshi yo gutsinda iri shyaka ry’ubuhezanguni mu gukomera ku bya kera.
Gutora byatangiye mu Bufaransa ku isaha ya saa mbili za mu gitondo zaho, ari na yo saha yo mu Rwanda ni i Bujumbura mu burundi. Amakuru ya mbere y’ibyavuye mu matora aratanganzwa nyuma y’amasaha 12. Ibiva mu matora uko byaba bimeze kose, biragoye kubona Perezida Emmanuel Macron asohoka muri ibi yemye.
Aya matora yo mu byiciro bibiri yatunguye iki gihugu kirimo kwitegura itangira ry’imikino ya Olempike ya Paris ku itariki ya 26 y’uku kwezi kwa Nyakanga, umutekano wari usanzwe warakajijwe, none ubu abapolisi 30,000 bagabwe mu bice bitandukanye by’igihugu muri iki gihe ubushyamirane muri politiki buri hejuru.
Kuri ubu hari gututumba uruntu runtu ndetse n’ubwoba ko urugomo rushobora kwaduka mu murwa mukuru Paris no mu yindi mijyi y’iki gihugu, ibiva mu matora uko byaba bimeze kose, ndetse imyigaragambyo yari iteganyijwe ku mugoroba wo kuri iki cyumweru hanze y’inteko ishingamategeko, yabujijwe.