u Rwanda ni igihugu gikennye cyane kuburyo ntabushobozi gifite bwo gutunga neza impunzi : Minisitiri w’intebe mushya w’ubwongereza

Keir Starmer watorewe kuba minisitri w’intebe w’ubwongereza,yamaganiye kure umushinga wari waremejwe wo kuzana abimukira mu Rwanda bavuye mu Bwongereza.

Mu kiganiro cya mbere yagiranye n’itangazamakuru Keir Starmer akimara kugera mu biro bya No 10 Downing street, yashimangiye uruhande yahozeho n’ishyaka rye ko umushinga wo kuzana abimukira mu Rwanda utanyuze mu mucyo.

Mu magambo ye yagize Ati “ntabwo niteguye gukomeza umushinga Wo kubeshya Kandi usa n’ urunacantege.”yakomeje avuga ko uyu mugambi w’u Rwanda n’u Bwongereza wapfuye unashyingurwa mbere y’uko utangira.

Minisitri yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rudakize cyangwa ngo rube runini gusumbya u Bwongereza kuburyo bwakwakira aba bimukira bavuye mu gihugu gikize Kandi kinini nk’u Bwongereza.

Bamwe mu bari boherejwe mu Rwanda ku ikubitiro batangaje ko babayeho nabi mu nyubako bari bahawe zo guturamo mu Rwanda.Si ibyo byavuzwe gusa kuko n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ntiyahwemye gutangaza ko bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba bidafata neza impunzi.

Umuryango w’ubumwe bw’uburayi watangaje ko aba bimukira bashobora kuzabaho nabi bitandukanye n’ubuzima bari barimo mu Bwongereza.

Minisitri ucyuye igihe w’igihugu Rishi Sunak n’inteko nshingamategeko basinye bemeza uyu mushinga mu Kwa Kane k’uyu mwaka, Ndetse anagirana ibiganiro byemezaga ko aba bimukira bagombaga kubanza kuzanywa mu Rwanda noneho bagasaba mu buryo bwemewe kujya gutura mu Bwongereza.

Nk’uko yari asanzwe abigaragaza ko adashigikiye uyu mushinga, Bwana Starmer Keir yihutiye gushyira mu bikorwa ibyiyumviro bye Aho yavuze ko ubu Bagiye kongera kubaka ubwongereza ndetse n’impinduka nyinshi zikaba zatangiye kugaragara.

Impuguke muri Politiki zitangaza ko bimwe mu byatumye Sunak Rishi n’ishyaka rye ry’abadaharanira impinduka batsindwa amatora harimo n’uyu mushinga abenshi bavugaga ko ubangamyiye Imibereho ndetse n’amategeko agenga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

U Rwanda n’Ubwongereza bari baragiranye amasezerano ashobora guseswa
Minisitri w’intebe mushya w’ubwongereza Keir Starmer udakozwa ibyo kohereza abimukira mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *