Home

UBWONGEREZA: Minisitri w’intebe mushya Keir Starmer yatorewe kuyobora abongereza asimbuye Rishi Sunak bari bahanganye.

Keir Starmer, umuyobozi mukuru w’ishyaka ry’abakozi ( Labor’s Party) mu gihugu cy’ubwongereza,yegukanye insinzi nk’Ishyaka rye batsinda ishyaka ry’abadaharanira impinduka (conservative party) bari bamaze igihe byoboye ubwongereza.

Keir Starmer, umuyobozi mukuru w’ishyaka ry’abakozi ( Labor’s Party) mu gihugu cy’ubwongereza,yegukanye insinzi nk’Ishyaka rye batsinda ishyaka ry’abadaharanira impinduka (conservative party) bari bamaze igihe byoboye ubwongereza.

Ni amatora yari yitezwemo impinduka nyinshi Cyane ko ishyaka risanzwe rifite ubwiganze mu nteko ariryo ry’abadashaka impinduka ( Conservative party) ritahabwaga amahirwe menshi nk’uko byari bisanzwe.

Kuri uyu wa 04/07/2024,nibwo amatora yarangiye yerekana ubwiganze bw’ishyaka ry’abakozi,maze Rishi Sunak n’abarwayanashyaka be ba Conservative party batsindwa amatora Ari Nako Starmer Keir umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi ahita abona insinzi n’amahirwe yo kuyobora guverinoma y’abongereza.

Mu ijambo risezera mu biro bya minisitri w’intebe bizwi nka no 10 Downing street,yashimiye abayoboke b’ishyaka ry’abadaharanira impinduka n’abandi Bose bamubaye inyuma mugihe yari kubutegetsi,anemera ko yatsinzwe koko amatora Ati”Abaturage nibo bagena amahitamo yabo Kandi mu buryo bwumvikana ni uko ishyaka ry’abakozi ryatsinze amatora”Sunak Kandi yashimiye mugenzi we Starmer Keir bari bahanganye muri aya matora,amubwira ko agiye mu biro byiza Kandi amusaba kuzakomeza kwita ku iterambere ry’abaturage.

Yakomoje ku bibazo ubwongereza bumazemo iminsi harimo Intambara ya Ukraine n’Uburusiya, Israel na Hamasi, ndetse n’ibindi byarebaga uruhare rwa Leta ye. Kuri uyu wa gatanu mu masaha ya mugitondo nibwo Keir Starmer yatangarije abayoboke be imbamutima ze maze abashimira uruhare rwabo rukomeye bagize ngo ishyaka rigire ubwiganze mu nteko.

Starmer Kandi hamwe na Madamu we, Victoria Starmer bageze i Buckingham ku ngoro y’umwami Charles III Aho uyu mu minisitri mushya yahawe inshingano zo guhita ashyiraho guverinoma nshya.

Mu ijambo rye ryambere Starmer yashimiye Rishi Sunak asimbuye maze ahita anavuga ko ubu impinduka zitangiye Kandi bagiye kubaka bundi bushya ubwongereza ndetse bakongera kubaka igitinyiro cy’ubwami bw’Ubwongereza.

Mu Myaka 120 ishyaka ry’abakozi rimaze imyaka 30 niyo ryayoboye ubwongereza,uwaherukaga ni Tony Blair mu mwaka wa 2005.Ubwongereza ni kimwe mu bihugu byagize demokarasi mbere y’ibindi kuko inteko nshingamategeko yabwo yabayeho bwa mbere mu w’ I 1200s ikemerwa bihoraho mu w’1702.

Rish Sunak wasezeye muri no 10 Downing street
Abayoboke b’ishyaka ry’abakozi bishimiye instinzi yabo
Starmer wakiriwe n’umwami Charles III mu ngoro I Buckingham

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *