FootballHomeSports

PREMIER LEAGUE : Tottenham Hotspurs imaze kwibikaho Archie Gray wakiniraga leeds united

Ikipe ya Leeds united imaze kwemeza ko imaze kugurisha umukinnyi Archie Gray mu ikipe ya Tottenham Hotspurs kuri miliyoni 30 z’amyero,uyu musore w’imyaka 18 bitezweko azafasha iyi ikipe yo mu murwa mukuru i Londres kwitwara neza mu mwaka w’imikino utaha.

Leeds United yashyize ahagaragara itangazo ridasanzwe nyuma yo kugurisha Archie Gray muri Tottenham kuri £30m,ndetse inatangaza ko ibabajwe n’igenda ry’iyi ngimbi.

Kuba Gray yerekeje muri Spurs byemejwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, aho uyu musore w’imyaka 18 yavuye mu ikipe yamazemo ubuto bwe bwose mu nyuma yo gukina imikino 52 ndetse anakina umukino wo kwishyura wa shampiyona ishize mu mikino ya kamarampaka yagombaga kuba yazamura iyi ikipe mu cyiciro cya mbere.

Ariko, Leeds isa nkaho yacikiye intege i Wembley kuko batsinzwe na Southampton igitego 1-0. Nyuma yo kunanirwa kubona amahirwe yo gusubira muri Premier League, Leeds yasigaye mu mwanya wo gukusanya inkunga muri iyi mpeshyi zo kuyifasha kongera kwisuganya, gusa nonone kandi bagaragaje kuva kera ko badashaka kwemerera Gray kugenda nyuma yuko Spurs itangiye ingingo yo kugura amasezerano ye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, itangazo ry’ikipe ryagize riti: “Leeds United ishobora kwemeza ko byarangije Archie Gray yerekeje burundu mu ikipe ya Tottenham Hotspur yo mu cyiciro cya mbere ku giciro kitaramenyekana”

Kurundi ruhande mu gihe abafana b’iyi ikipe babajwe n’aya makuru ndetse n’abaterankunga bakababazwa cyane no gutakaza impano nk’iyi yarerewe mu rugo, ndetse n’izina ry’umuryango wa Leeds United, igusa ubuyobozi bw’iyi kipe yemeza ko iki cyemezo kigiye gutezimbere amahirwe yo guhatanira kuzamuka muri shampiyona itaha bwongera ubushobozi bwo kubaka ikipe igomba guhatanira muri shampiyona itaha ikindi bikanabafasha kuringaniza ‘amabwiriza agenga imari bizwi nka Financial Fair Play[FFP].

usibye Abafana bose ba Leeds United bababajwe cyane no kubona umwe mu bagiye kandi barashaka gushimira Archie ku bw’imbaraga ze zose n’ubunyamwuga yerekanye muri uyu mwaka w’imikino ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *