PaperTalk[Rwanda&Africa]:Rayon Sports ya ryohewe n’isoko ry’Iburundi! APR FC Y’umvikanye n’umuzamu mushya, Aliou Cisse wa Senegal aciye agahigo

\"\"

Aliou Cisse umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal  yongeye  guca agahigo mu mwuga we w’ubutoza aho y’ujuje imikino 100 arumutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal, uy’u mutoza iy’imikino ya y’ujuje ku mukino ikipe y’igihugu ya Senegal ya nganyejemo na  DR Congo.(#AOL)

Al Ahly SC  yo mu gihugu cya Misiri yaje kumwanya wa 18 ku rwego rw’isi mu makipe  afite abantu benshi bazi kurikira kumbuga nkoranyambaga , 18M(X) 11.1M(Instagram) 17M(Facebook) 5M(Tiktok) bose hamwe bakangana 51.1M. (#Micky Jnr)

Nkuko byari biteganyijwe umukino wari guhuza ikipe y’igihugu ya Congo-Brazzaville yari kwakira Niger kuri Stade des Martyrs I  Kinshasa muri DR Congo nti wabaye nyuma y’uko Minisitiri wa siporo mu gihugu cya Congo-Brazzaville ya tangaje ko batazakinira hanze y’igihugu nyuma y’uko bangiwe gukinira mu rugo.(#DigitalCongo)

Ikipe y’Igihugu y’Urwanda “ Amavubi “ ntiya hiriwe n’urugendo mu mukino wa gatatu w’itsinda wo gushaka tike y’igikombe cy’isi cya 2024 aho yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Benin 1-0 mu mukino w’ishiraniro wa bereye kuri sitade y’itiriwe  Félix Houphouët-Boigny mu gihugu cya Côte d’Ivoire.(#dailybox.com)

Rayon Sports yamaze kumvikana na Niyonizeye Fred wari Kapiteni wa Vital’O FC wabaye umukinnyi mwiza muri Shampiyona y’i Burundi 2023/24, yemera kuzayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.(#Igihe)

Guhera tariki ya 10 kugeza ku ya 15 Kamena 2024, mu Rwanda harabera irushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka rya Tennis mu cyiciro cy’abagore (Billie Jean King Cup), rigarutse mu Rwanda ku nshuro ya kabiri ryikurikiranya, Ibihugu 10 birahurira i Kigali.(#Kigali To Day)

Amakuru avuga ko umunyezamu wa Musanze FC, Muhawenayo Gad ari mu muryango winjira muri APR FC, ni mu gihe ikipe ye yamubuze ngo batangire ibiganiro byo kongererwa amasezerano, Uyu munyezamu wagize umwaka mwiza w’imikino wa 2023-24 aho yafashije Musanze FC gusoza ku mwanya wa 3,(#Isimbi)

Ikipe ya Rayon Sports  FC iri kwiga ku buryo yasinyisha abakinnyi beza kandi bakomeye ihereye kuri Ishimwe Christian, Kwitonda Alain “Bacca” na Omborenga Fitina bakiniraga APR FC.(#KGLNEWS)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *