Papa Grégoire XII yaregujwe,General George Marshal, Robert Earl Hugues ni we wagaragaye nk’uwari ufite ibilo byinshi ku Isi…. uyu munsi taliki ya 5/Kamena mu mateka
uyu munsi kuwa kabiri ,Tariki 5/Kamena mu mateka, ni umunsi wa 157 mu igize umwaka, hasigaye 209 ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu mwaka mu mateka:
Tariki ya 5 Kamena buri mwaka, ni Umunsi Mpuzamahanga wo Kubungabunga Ibidukikije.
1305: I Pérouse, Bertrand de Got yatorewe kuba Papa ku izina Clément V. Ni we wimuriye icyicaro gitagatifu i Avignon, hari ku wa 9 Werurwe 1309.
1409: Papa Grégoire XII yaregujwe.
1849: Danemark yatoye Itegeko Nshinga rigena Ingoma ya Cyami igomba kubayobora.
1862: U Bufaransa bwigaruriye Cochinchine.
1876: Ni bwo Sayyid Bargash, Sultan w’i Zanzibar yafunze iguriro ry’abacakara bakurwaga mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ariko cyane muri Tanzania. Aho iri guriro ryahoze, haje kubakwa Kiliziya nini y’Abangilikani.
1926: Robert Earl Hugues ni we wagaragaye nk’uwari ufite ibilo byinshi ku Isi. Ubwo yapimwaga uyu munsi, yasanganywe ibilo 486.
1947: General George Marshall w’Umunyamerika, yashyizeho gahunda yo gufasha u Burayi kongera kwisana no kwiyubaka nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi. Iyi gahunda yahise imwitirirwa ‘‘Plan Marshall.’’
1967: Hatangiye intambara yiswe iy’Iminsi itandatu, hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu. Abarwanyi b’impande zose bavuniye ibiti mu matwi, banga kwitabira umuhamagaro w’Umuryango w’Abibumbye wasabaga ko habaho agahenge, hagashakirwa umuti w’ibibazo mu mishyikirano.
Iyi ntambara yiswe iy’iminsi itandatu kuko Israel itashakaga gukandagira Umunsi w’Isabato (wa karindwi) bakiri ku rugamba. Umwe mu bakiriho bayirwanye ni General Ariel Sharon, wabaye Ministiri w’Intebe wa Israel . Amaze imyaka ine n’igice muri koma, ntiyumva ntabona, cyakora ngo aracyahumeka.
1975: Canal de Suez, yari yarafunzwe mu Gihe cy’Intambara y’iminsi itandatu (yavuzwe hejuru), yongeye gufungurwa bundi bushya.
1989: Icuruzwa ry’amahembe y’inzovu ryahagaritswe henshi ku Mugabane w’u Burayi, hagamijwe kubungabunga umutekano w’inzovu. Kuva uwo munsi ariko amahembe y’inzovu yarushijeho gushakishwa, kuko igiciro cyayo cyahise kizamuka cyane.
1995: Ni bwo imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abagore ku nshuro ya gatatu, yatangijwe. Iyi mikino yabereye muri Suède.
2000: Ubudahangarwa bwa General Pinochet wigeze kuyobora Chile, bwakuweho n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Santiago.
2010: Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, Umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga Ibidukikije ku rwego rw’Isi, wizihirijwe mu Rwanda, uhurirana na gahunda yo kwita izina ingagi zari zimaze iminsi zivutse.
ibyamamare byabonye izuba kuri uyu munsi:
1493 Justus Jonas, umuhanga mu bya tewolojiya wanagize uruhare mu ma vugurura y\’Abaporotesitanti , wavukiye i Nordhausen, Thuringia, mu Budage.
1664 Mustafa II [Mustafa Oglu Mehmed IV], sultan wo muri Turkey w\’ubwami bw\’abami bwa Ottoman (1695-1703), wavukiye i Edirne, muri Ottoman Empire.
1729 Cláudio Manuel da Costa, umusizi wo muri Berezile, wavukiye i Mariana, Minas Gerais, muri koloni ya Porutugali muri Berezile.
1823 George Thorndike Angell, umunyamategeko w’umunyamerika akaba n\’umuvugizi w’imyitwarire y’inyamaswa (ASPCA), wavukiye Southbridge, Massachusetts.
1895 William Boyd, umukinnyi wa firime wumunyamerika, (Hopalong Cassidy), wavukiye Hendrysburg,muri Ohio.
1907 Rolf Bongs, umwanditsi w’Ubudage, wavukiye Dusseldolf.
abatabarutse kuri iyi taliki 5/kamena:
535 Epifaniyo wa Constantinople, sekuruza w\’imiryango ya Constantinople.
754 Boniface [Winfrid], umutagatifu w’Ubwongereza, Arkiyepiskopi wa Mainz, yiciwe n’abajura afite imyaka 79.
1017 Sanjō, Umwami w\’abami wa 67 w\’Ubuyapani (1011-16), yapfuye afite imyaka 42
1288 Hendrik VI, igikomangoma cya Luxembourg/Laroche (1281-88), yapfiriye mu ntambara ya Worringen.
1296 Edmund Crouchback, igikomangoma cy\’Ubwongereza akaba umuhungu wa Henry wa III w\’Ubwongereza, yapfuye afite imyaka 51.
1316 Louis X, umwami w’Ubufaransa (1314-16), yapfuye afite imyaka 26.
1383 Dmitry Konstantinovich, igikomangoma cy\’Uburusiya .
1625 Orlando Gibbons, umunyamerika w’umwongereza akaba n\’uwahimbye (Silver Swan), yapfuye afite imyaka 41.
1667, Francesco Sforza Pallavicino, umuhanga mu bya tewolojiya w’umutaliyani (Istoria del Concilio di Trento), yapfuye afite imyaka 59.
1716 Roger Cotes, umuhanga mu mibare w\’umwongereza (formulaire ya Newton-Cates), yapfuye afite imyaka 33