APR FC inganyije na KMC FC mu mukino usoza amatsinda ya CECAFA Kagame Cup

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, yanganyije igitego 1-1 na KMC FC yo muri Tanzania, mu mukino usoza amatsinda wabereye kuri KMC Stadium.

Ni umukino wari utegerejwe n’abafana benshi, kuko wari ufite igisobanuro gikomeye ku mpande zombi. APR FC yatangiye umukino iri hejuru mu mukino hagati, yihariye uburyo bwinshi bwo kurema ibitego. Ku munota wa 39, uburangare bwa ba myugariro ba KMC bwabaye intandaro y’igitego cya mbere cyatsinzwe na Niyigena Clement, nyuma y’umupira muremure wari utewe na Ruboneka Jean Bosco.

Icyakora ibyishimo ntibyatinze kuko ku munota wa 44, KMC FC yahise yishyura igitego binyuze kuri Erick Mwijage Edson, nyuma yo guhererekanya neza mu rubuga rw’amahina rwa APR FC. Icyo gitego cyaje kurangiza igice cya mbere, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri, umukino wakomeje kuba uryoheye ijisho, buri kipe ishaka igitego cy’intsinzi. Umukino wagaragayemo gufungana gukomeye, aho nta kipe yabashije kongera gutsinda. APR FC yakomeje kwiharira umupira ariko KMC nayo yitwara neza mu bwugarizi. Ikintu cyari kigiye gutuma ibintu bihinduka ni ikosa ryakozwe na Bugingo Hakim wa APR FC wakubise umukinnyi wa KMC mu isura, ariko umusifuzi ntiyagira icyo abikoraho, bitera impaka nyinshi.

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yakoze impinduka nke muri uyu mukino, aho yinjije mu kibuga Iraguha Hadji, Niyibizi Elie na Alioun Suane. Abo bakinnyi bagaragaje ubushake bwo guhindura umukino ariko ntibyabahiriye kubona igitego cya kabiri.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, APR FC isoza amatsinda ifite amanota 7, izigamye ibitego bine, mu gihe KMC FC nayo ifite amanota 7 ariko yo izigamye ibitego bibiri gusa. Uko kunganya kwabaye nk’ugushimangira imbaraga APR FC yagaragaje mu matsinda, nubwo bitayihaye intsinzi kuri uyu mukino wa nyuma.

Ubu APR FC irategereje uwo bazahura mu mikino ya 1/2, ikomeje kwerekana ko ifite ubushake n’imbaraga zo kugera kure muri CECAFA Kagame Cup 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *