Intare za Atlas zizongera kugaragara muri mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2026.
Maroke (Morocco) yabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyibonye itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Amerika ya Ruguru umwaka utaha, ibi yabigezeho nyuma yo gutsinda igihugu cya Niger ibitego 5-0 mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu. Iyi ntsinzi yahise ibahesha kuyobora itsinda ryabo rigizwe n’amakipe atandatu mu ijonjora rya Afurika.
Maroke yatsinze umukino wa gatandatu wikurikiranya mu matsinda, ibifashijwemo na ba rutahizamu Ismael Saibari watsinze ibitego bibiri, ndetse na Ayoub El Kaabi, Hamza Igamane na Azzedine Ounahi batsinze kimwe kuri buri umwe. Ni yo kipe yonyine mu matsinda icyenda y’amajonjora ya Afurika ifite amanota 100% kugeza ubu, kuko yatsinze imikino yose yakinnye.
Maroke ni yo kipe ya mbere yo muri Afurika yakoze amateka yo kugera muri ½ cya nyuma mu mikino y’igikombe cy’isi muri 2022 ubwo cyaberaga mu gihugu cya Qatar, ndetse kuva ubwo yakomeje kuba iya mbere mu makipe y’Afurika ku rutonde rwa FIFA.
Muri iryo rushanwa, batsinze amakipe nka Espagne na Portugal mu mikino yo gukuranwamo, bageza muri ½(semifinals), mbere yo gutsindwa n’ Ubufaransa bwa Mbappe.
Banatakaje umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ubwo batsindwaga n’igihugu cya Croatia.
Nubwo bimeze bityo, Maroke iri mu makipe yitezweho kwitwara neza mu gikombe cy’isi gitaha, ikaba izaba ari inshuro ya karindwi bitabiriye iri rushanwa rikomeye.
Iki gihugu gifite ikipe ikomeye irimo abakinnyi bazwi ku rwego mpuzamahanga nka Achraf Hakimi ukinira PSG, Brahim Diaz ukinira Real Madrid ndetse utiyibagije na myugariro Nousair Mazraoui wa Manchester united.
Maroke kandi ifite icyizere cyo kwitwara neza no muri Afurika, kuko izakira imikino y’igikombe cya Afurika (AFCON 2025) kizaba hagati y’ Ukuboza 2025 na Mutarama umwaka utaha.
Iri rushanwa rizasozwa tariki ya 18, Mutarama i Rabat, mu murwa mukuru wa Maroke, aho nabo bazaba bari mu makipe ahabwa amahirwe menshi yo kuryegukana.