Mu gihe u Rwanda rwitegura umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20, abashyitsi b’icyubahiro batangiye kugera mu gihugu, harimo abamamaye mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Nzeri 2025, umwe mu bashyitsi bageze i Kigali ni Bacary Sagna, Umufaransa wahoze ari myugariro wa Arsenal yo mu Bwongereza, aho yayikiniye hagati ya 2007 na 2014. Sagna yitabiriye uyu muhango mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Undi mukinnyi w’umupira w’amaguru wageze mu Rwanda ni Javier Matías Pastore, Umunya-Argentine wakiniye Paris Saint-Germain [PSG] hagati ya 2011 na 2018. Yagaragaje ko yishimiye kuza mu Rwanda bwa mbere no gukorera ubukangurambaga ku kubungabunga ibidukikije.
Si aba gusa; Luis García, Umunya-Espagne wakiniye amakipe akomeye nka FC Barcelone, Atlético Madrid na Liverpool, yamaze gutangaza ko ari mu nzira yerekeza mu Rwanda, binyuze mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram.
Uyu muhango uteganyijwe kuba ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025, aho hazitwa abana b’ingagi 40, barimo 18 bavutse mu mwaka wa 2024. Ni inshuro ya kabiri iki gikorwa cyari gisubitswe umwaka ushize kubera icyorezo cya Marburg cyari cyibasiye igihugu.
Kuva igikorwa cyo Kwita Izina cyatangira mu mwaka wa 2005, hamaze kwitwa abana b’ingagi 395, mu gihe umubare w’ingagi mu gace ka Virunga wiyongereye uva kuri 880 mu 2012, ukagera kuri 1063 muri 2025.
