Abakinnyi batandatu bashobora kubura mu mukino wa Manchester United na Burnley ubwo Ruben Amorim araba yitezweho gufata icyemezo kigoye.
Amwe mu makuru mashya yerekeye imvune za Manchester United ubwo ikipe y’umutoza Ruben Amorim iraba yitegura gukina na Burnley kuri uyu wa gatandatu.
Abakinnyi bagera kuri batandatu bashobora kubura mu mukino wa Manchester United na Burnley kubera imvune.
Ikipe ya Manchester United irifuza kugaruka mu nzira yo gutsinda ubwo izaba ikina n’ikipe izamutse vuba muri Premier League ku kibuga Old Trafford ku mugoroba wo ku wa gatandatu.
United yatsinzwe na Arsenal ku mukino wa mbere wa shampiyona nshya, gusa yerekanye icyizere cyinshi. Nubwo ku ikipe ya Ruben Amorim, ibyo ntacyo byabafashije kuko baje kunganya umukino ukurikira nyuma yo kugomborwa igitego n’ikipe ya Fulham maze bikarangira baguye miswi.
Nta minsi myinshi ishize, ikipe ya Grimsby Town isezereye United mu irushanwa rya Carabao Cup ku mukino wo mu gice cya kabiri cy’irushanwa, ubwo yabatsindaga kuri penaliti 12-11.
Nubwo amashitani atukura ashobora kubona amahirwe imbere ya Burnley, Scott Parker usanzwe atoza Burnley araba ashaka kubongerera agahinda dore ko nta kipe yo mu Bwongereza ipfa koroha.
Ikibabaje ku mutoza Amorim, ni uko araza kuba adafite abakinnyi batanu ngenderwaho.
Barimo Noussair Mazraoui na Lisandro Martinez bacyiri kurwana no kongera imbaraga z’umubiri, dore ko bamaze igihe kinini badakina.
Ubwo yabazwaga amakuru y’ikipe mu kiganiro na televiziyo y’ikipe ya Manchester United (MUTV) umutoza Ruben Amorim yagize ati : “Biragenda neza cyane. Nari mfite amahitamo agoye yo gufata icyemezo ku ikipe ngomba gukoresha. Byari ibintu bigoye. Nagerageje guhitamo abakinnyi 11, babanza mu kibuga beza, nzi ko rimwe na rimwe atari bo bazarangiza cyangwa bazafunga umukino, bityo buri wese ni ingenzi cyane.”
Gusa na none iyi kipe ishobora kwakira Axel Tuanzebe ubwo araba agaruka mu ikipe ye nyuma yo kuva mu mvune.
Mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza Parker yagaragaje zimwe mu mbogamizi ndetse avuga ko bagomba kwitwara neza nta kabuza.
Yagize ati :
“Bamwe mu basore babonye iminota yo gukina mu cyumweru gishize mu ntsinzi ya Carabao Cup ubwo twatsindaga Derby County ku wa kabiri – Armando Broja, Axel Tuanzebe na Bashir Humphreys, bose bari bahari kandi mpamya ntashidikanya ko ibyo bizabafasha kongera kugira imbaraga no kwihuta cyane ku mupira.”
Nubwo bimeze bityo I Manchester kwa Burnley, naho ntibyoroshye dore ko umutoza Parker, ashobora kubura abakinnyi bane barimo Jordan Beyer, Connor Roberts, Manuel Benson na Zeki Amdouni.