Mu gihe shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iteganyijwe gutangira ku wa 14 Nzeri 2025, AS Kigali ikomeje kwiyubaka, aho yamaze gusinyisha rutahizamu Jesus Ducapel Moloko kugira ngo azayifashe mu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, afite imyaka 27, akina asatira anyuze ku mpande.
Uyu yanyuze mu makipe akomeye arimo AS Vita Club yo muri DRC, Young Africans SC yo muri Tanzania, ndetse no mu yandi makipe yo muri Iraq na Algeria.
AS Kigali yagaragaje intege nke mu busatirizi bwayo mu mikino ya gicuti ndetse n’irushanwa ry’Inkera y’Abahizi riheruka, aho kubona ibitego byari ingorabahizi.
Ibi byatumye ubuyobozi bw’iyi kipe butekereza kongeramo imbaraga, bushaka umukinnyi ushobora gufasha Rudasingwa Prince na Iyabivuze Osée kunyeganyeza izamu.
Kuboneka kwa Moloko ni kimwe mu byitezweho guhindura byinshi mu busatirizi bwa AS Kigali, cyane ko asanzwe afite ubunararibonye mu marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika no mu bindi bice by’isi.
Nyuma yo gusinya, biravugwa ko Moloko azatangira imyitozo n’abandi bakinnyi vuba, mu rwego rwo gutangira umwaka w’imikino afite umwuka mushya kandi yamenyereye bagenzi be.
AS Kigali izahura n’Amagaju FC ku munsi wa mbere wa shampiyona, umukino uzaba ku wa 14 Nzeri 2025.
