RIB yataye muri yombi umukozi wa WASAC ikurikiranyeho kwakira indoke

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwemeje ko rwataye muri yombi umukozi wa WASAC Group ushinzwe ibikorwa byo gusana umuyoboro w’amazi wa Ruhanga uherereye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, nyuma yo gukekwaho kwakira ruswa.

Uyu mukozi, utaratangarizwa amazina , bishimangirwa ko yafashwe ku bufatanye bwa RIB, Polisi y’u Rwanda n’abaturage bo muri ako gace bagejejeho amakuru y’uko hari bamwe muri bo bamaze igihe badahabwa amazi neza, mu gihe abandi bayabonaga mu buryo budasobanutse, bikekwa ko hari akarengane .

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko kuva muri Gicurasi 2025, ubwo habagaho ikibazo cy’igabanyuka ry’amazi mu bice bitandukanye bya Rusororo, uwo mukozi yagiye yaka amafaranga abaturage kugira ngo abashyire ku muyoboro uva ku isoko ry’amazi ugaca ku ruhande ukagezwa ku mavomo yabo, bikozwe mu buryo butemewe n’amabwiriza agenga imitangire ya serivisi muri WASAC Group.

Ibi bikorwa byagize ingaruka zikomeye ku baturage bafataga amazi aturuka mu kigega rusange cyo mu Kagali ka Ruhanga, kigaburira imidugudu ya Ruhanga, Rugende, Mirama na Nyagacyamo.

Bamwe mu baturage bemeza ko bakomeje kubona amazi gacye cyane cyangwa ntibayabone na gato, mu gihe abandi bake, bashinjwa gutanga amafaranga, bo bayahabwaga buri gihe .

RIB yemeje ko uwo ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rigikomeje. Dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha bukore ibyo amategeko biteganya.

Mu itangazo RIB yashyize ahagaragara, yibukije abahawe inshingano mu nzego zitandukanye ko kuzikoresha mu nyungu zabo bwite ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage n’iterambere ry’igihugu.

Aho yibukije iti: “Abakoresha ububasha bahawe n’amategeko mu nyungu zabo bwite bagomba guhagarika ibyo bikorwa kuko uretse no kuba ari icyaha, binadindiza imibereho myiza y’abaturage.”

RIB na Polisi bishimiye uruhare abaturage bagaragaje muri iri perereza, babashishikariza gukomeza gutanga amakuru igihe cyose babonye ibikorwa nk’ibi, kugira ngo bikumirwe hakiri kare, kandi ababigizemo uruhare babihanirwe nk’uko amategeko abiteganya.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *