Imvura idasanzwe yatewe n’imiyaga yo mu bwoko bwa Monsoon yibasiye igihugu cya Pakistan n’agace ka Kashmir kagenzurwa na Pakistan , yatumye habaho inkangu n’imyuzure yahitanye ubuzima bw’abantu bagera kuri 307 nk’uko byemejwe n’inzego z’ubutabazi.
Intara ya Khyber Pakhtunkhwa iri mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Pakistan ni yo yibasiwe cyane, aho ariyo kugeza ubu ifite umubare munini w’abapfuye.
Nk’uko amakuru yatangajwe na guverinoma abivuga, ibi biza byasenye amazu nibura 74, ndetse indege y’helikoputeri yari mu bikorwa byo gutabara irahanuka ihitana abantu 5 bari bayirimo. Kuri ubu, hari uturere twamaze gutangazwa nk’ahantu h’ibyago bidasanzwe ndetse ikangurira abantu baturimo kuhava bwangu .
Mu gace ka Bajaur, abaturage babonye iyi nkangu bavuga ko yabaye nk’imperuka. Azizullah, umwe mu bayirokotse, yabwiye ikinyamakuru AFP dukesha iyi nkuru ati: “Numvise urusaku rukomeye nk’aho umusozi uri kugwa. Nasohotse mbona ubutaka butangiye kunyeganyega. Byari nk’iherezo ry’isi. Amazi yazaga afite imbaraga zitagira urugero.”
Ibi biza byageze no mu gace ka Gilgit-Baltistan n’agace kayoborwa na Pakistan ka Kashmir, aho abantu 14 bahitanywe nabyo. Mu gace ka Khyber Pakhtunkhwa, ubuyobozi bwatangaje umunsi umwe w’ikiriyo mu rwego rwo kunamira ababuze ubuzima .
N’ubwo Pakistan yibasiwe cyane, igice cya Kashmir kiyoborwa n’u Buhinde nacyo cyahuye n’akaga nk’ako, aho nibura abantu 60 bapfuye nyuma y’uko umwuzure n’inkangu bigaragaye mu gace gatuwemo cyane gaherereye hagati y’imisozi ya Himalaya.
Imvura ya Monsoon isanzwe izwiho kugwa cyane hagati ya Kamena na Nzeri, ikaba itanga hafi 75% by’imvura yose igwa muri Afurika y’Epfo n’Aziya y’Epfo.
Iyi mvura y’uyu mwaka, cyane cyane muri Nyakanga, yarushijeho kuba nyinshi kurusha iy’umwaka ushize.