Mu gihe isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rigenda rirushaho gufata indi sura, amakuru aturuka mu Bufaransa no mu Bwongereza aravuga ko Manchester City yamaze kugirana ibiganiro n’uhagarariye inyungu za Gianluigi Donnarumma, Enzo Raiola byo bigamije kumusinyisha.
Donnarumma, umuzamu w’imyaka 26 akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani, yamaze kurekurwa na Paris Saint-Germain nyuma yo kwamburwa umwanya ubanzamo n’umusore mushya Lucas Chevalier bavanye muri Lille.
Luis Enrique, umutoza wa PSG, ntiyaraye amuhaye umwanya mu mukino wa UEFA Super Cup, anahitamo kumuvana ku rutonde rw’abagomba gukina uyu mukino.
Enzo Raiola uhagarariye inyungu za Donnarumma yatangaje ko umukiriya we yafashwe nabi kandi yirukanwe atabanje kuganirizwa, ashimangira ko Donnarumma yifuza gukina mu Bwongereza.
Aho yagize ati: “Twari twiyemeje kuguma i Paris, ariko ibintu byarahindutse. Ikipe imwe yonyine ishobora kumusinyisha ni iyo muri Premier League.”
Amakuru yizewe avuga ko ibiganiro hagati ya Raiola na Manchester City byatangiye , nubwo hataramenyekana niba hari amasezerano ahamye azavamo.
Ibi byose bikaba biterwa n’ahazaza ha aEderson, umuzamu w’ibanze wa City ushobora kwerekeza muri Galatasaray yo muri Turikiya.
City kandi iherutse gusinyisha James Trafford avuye muri Burnley ku mafaranga y’ikirenga agera kuri £31m, akaba ategerejweho kuba umuzamu wa mbere. Ariko kuza kwa Donnarumma byashyira Trafford ku gitutu gikomeye cyo gukina .