Ikipe ya Liverpool yatangiye ibiganiro by’ibanze na Crystal Palace kugira ngo ibashe gusinyisha myugariro Marc Guehi, kapiteni w’iyo kipe ndetse n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.
Guehi, w’imyaka 25, asigaje umwaka umwe ku masezerano ye muri Palace. Perezida w’iyo kipe, Steve Parish, yatangaje ko ashobora kugurishwa muri iyi mpeshyi kugira ngo batazamurekura ku buntu umwaka utaha.
Nubwo ibiganiro bigikomeje, haracyari impungenge ku byerekeye niba Guehi ubwe yiteguye kuva muri Palace. Kuba ari umukinnyi uhora ubanza mu kibuga kandi tukaba turi no mu mwaka w’igikombe cy’isi, bizatuma agenzura neza niba azabona umwanya uhagije wo gukina mu ikipe ya Liverpool. Ibi bikaba bishobora kugira uruhare rukomeye mu cyemezo cye.
Liverpool kandi iri no mu biganiro byo kugura Giovanni Leoni, umutaliyani w’imyaka 18 ukina muri Parma. Uyu we ntiyitezweho guhangana na Guehi ahubwo afatwa nk’umushinga w’ejo hazaza.
Marc Guehi yageze muri Crystal Palace mu 2021 avuye muri Chelsea, akaba amaze kuyikinira imikino irenga 150. Yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu mu 2022, akaba yari no mu ikipe y’u Bwongereza yageze ku mukino wa nyuma wa Euro 2024.