Putin agiye guhurira na Trump muri Amerika mu biganiro by’amahoro

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, agiye kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu biganiro by’amahoro na Perezida Donald Trump.

 Iyi nama, biteganyijwe ko izabera muri Leta ya Alaska ku wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025, bikaza ari ubwa mbere Putin agiye gutera intambwe nk’iyo kuva ahuriye na Barack Obama muri New York mu 2015.

Perezida Trump yabitangaje abinyujije kuri konti ye ya Truth Social, aho yavuze ko we na Putin bazaganira ku buryo bwo kurangiza intambara imaze imyaka isaga itatu hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

 Gusa, ibyo yatangaje ntibyigeze bivuga aho Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ahagaze muri ibyo biganiro, ibintu byateye impungenge mu Burayi ko Ukraine ishobora gusigara inyuma muri uru rugendo rw’amahoro.

Iyi nama izaba ari ubwa mbere aba bakuru b’ibihugu bombi bahuye amaso ku maso kuva mu 2019 ubwo bahuriraga mu nama ya G20 yabereye mu Buyapani. Kugeza ubu, bombi bamaze kuvugana kuri telefone inshuro nyinshi kuva Trump yongera gutorwa.

Mu gihe amakimbirane hagati ya Moscow na Kyiv akomeje gukaza umurego, Trump yavuze ko yemera ko Putin ashaka amahoro, kimwe na Zelensky.

 Aho yagize ati: “Mu kuri, Perezida Zelensky ahabwa byose akeneye kugira ngo tugere ku bwumvikane, niba tubigezeho.” Gusa, nyuma yo gutangaza ko ibiganiro bizaba ari hagati y’abakuru b’ibihugu bitatu, Trump yahinduye imvugo avuga ko azahura na Putin wenyine.

Guhitamo aho inama izabera byari ihurizo  rikomeye, kubera impapuro mpuzamahanga zita muri yombi Putin zasohowe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) ku byaha akekwaho , birimo n’icyo gushimuta abana b’Abanya-Ukraine. Ariko Amerika ntiyemera ububasha bw’uru rukiko, bikaba byorohereje Putin gukandagira ku butaka bwayo.

Kuri uyu wa Gatanu, umuvugizi wa Kremlin, Yuri Ushakov, yemeje ko iyi nama izaba, avuga ko izibanda ku gushaka umuti urambye ku kibazo cya Ukraine. Yongeyeho ko u Burusiya bwamaze gutumira Perezida Trump kuzagirira uruzinduko i Moscow mu minsi iri imbere.

Amakuru agera ku Umutsinzi  yemeza ko ibi biganiro bishobora kuzatuma hari ibice by’igihugu bigurwamo hagati y’impande zombi, nk’uko Trump yabitangaje ubwo yavugaga ko hari ibice bigiye kugarurwa, ibindi bigahinduranywa ku nyungu za bose.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *