Umutoza mushya wa Liverpool, Arne Slot, yatangaje ko rutahizamu w’umunya-Colombia, Luis Diaz, atagaragaye mu mukino wa gicuti wabahuje na AC Milan kubera ibihuha bikomeje kumuvugwaho bijyanye nuko ashobora kugurwa na Bayern Munich.
Liverpool imaze kwanga igiciro cya miliyoni £58 cyatanzwe na Bayern kugira ngo ibashe kumwegukana, nyamara amasezerano ya Diaz muri Liverpool azarangira mu mpeshyi ya 2027.
Slot yanavuze ko impamvu undi rutahizamu we witwa Darwin Nunez atakinnye uwo mukino ari kubera imvune, ariko ashimangira ko icyemezo cyo kudakinisha Diaz cyatewe n’ayo makuru atari acye akomeje kumuvugwaho.
Aho yagize ati: “Hari byinshi bivugwa kuri Luis muri iyi minsi, kandi sinashobora kubisobanura birambuye. Ariko ari gukora imyitozo neza, gusa twafashe icyemezo cyo kumuruhura .”
Luis Diaz yageze muri Liverpool mu kwa mbere 2022 avuye muri FC Porto mu masezerano y’agaciro ka miliyoni £37. Yagize uruhare rukomeye mu kwegukana igikombe cya Premier League cya 2024-25.
Mu gihe Diaz adahari, Liverpool ikomeje gushaka uburyo bwo kongera imbaraga imbere. Imaze kugura Florian Wirtz na Hugo Ekitike, kandi ikomeje gukurikiranira hafi rutahizamu wa Newcastle, Alexander Isak.
Mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu wabereye kuri stade ya Kai Tak yuzuyemo abafana, AC Milan yatsinze Liverpool ibitego 4-2. Wirtz, watanzweho miliyoni £116 avuye muri Bayer Leverkusen, yakinnye umukino we wa mbere, aho yakoreshejwe ku mwanya w’inyuma ya ba rutahizamu.
