Umukinnyi w’imbere wa Manchester United, Marcus Rashford, ari kugenda yegera inzozi ze zo kwerekeza muri FC Barcelona.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu Ukuboza umwaka ushize, uyu mukinnyi w’imyaka 27 yatangaje ko ashaka gutera indi ntambwe mu mwuga we, nyuma yo gushyirwa hanze n’umutoza wari mushya ,Ruben Amorim.
Amakuru agera ku kinyamakuru Daily Box yemeza ko ibiganiro bimaze iminsi bikorwa n’abahuza hagati y’impande zombi, ndetse hari icyizere cyinshi ko amasezerano ashobora kugerwaho.
Biteganyijwe ko Rashford yabanza kugirwa umukinnyi wa FC Barcelona ku ntizanyo, hanyuma ikipe ikazagira amahitamo yo kumugura burundu nyuma.
Barcelona, ifite izina rikomeye muri ruhago y’u Burayi, yari imaze igihe ishaka kugura Nico Williams, ariko uyu mukinnyi wa Athletic Bilbao yahisemo kongera amasezerano y’imyaka 10.
Ibyo byahaye Rashford amahirwe yo kwinjira muri iyi kipe ifite amateka akomeye.Rashford yari yatijwe muri Aston Villa mu gice cya kabiri cy’umwaka ushize w’imikino, aho yakinnye imikino 17, atsinda ibitego bine akanatanga imipira itandatu yavuyemo ibitego.
Iyo Rashford agiye, byatanga umwanya ku ikipe ya United gukomeza kubaka ikipe nshya, dore ko yamaze gushora miliyoni 130 z’amapawundi ku bakinnyi Matheus Cunha na Bryan Mbeumo.
N’ubwo Rashford yaba agiye ku ntizanyo, United yaba ikijije agatubutse ku mushahara we w’ibihumbi £325 buri cyumweru, kuko ari uwa kabiri uhembwa menshi nyuma ya Casemiro.
Niba byose bigenda neza, Rashford ashobora gutangira urugendo rushya muri Espagne – ari nako asohoza inzozi yari amaranye igihe.