Burkina Faso ihagaritse Komisiyo y’Amatora: kigamijwe ni iki?

Mu cyemezo gishya gitangaje, ubutegetsi bwa gisirikare bwa Burkina Faso bwasheshe Komisiyo y’igihugu y’amatora, buyishinja kudatanga umusaruro.

 Nk’uko televiziyo ya Leta, RTB, yabitangaje, amatora yose azajya ategurwa na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Ibi bibaye mu gihe kuva coup d’état yo muri Nzeri 2022 yabaye, abayobozi b’ingabo bari ku butegetsi bagiye batangiza impinduka zikomeye, zirimo no gusubika amatora yari ateganyijwe.

Ayo matora yagombaga gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile, ariko ubu igihe cy’inzibacyuho cyongerewe kugeza mu kwezi kwa Nyakanga 2029.

Ibi bivuze ko Kapiteni Ibrahim Traoré ashobora gukomeza kuyobora ndetse akiyamamariza kuyobora igihugu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Emile Zerbo, yavuze ko Komisiyo y’Amatora yatezwaga agatubutse k’amadolari arenga ibihumbi 870 buri mwaka, kandi ko kuyihagarika bizaha igihugu ubusugire mu mitegurire y’amatora no kugabanya igitutu cy’amahanga.

Nyuma yo kwirukana ubutegetsi bw’abasivile bwashinjwaga kunanirwa guhashya iterabwoba, abasirikare bahinduye umuvuno bakava kuri France bajya kuri Russia.

Ariko nyuma yaho, imitwe irengera uburenganzira bwa muntu yashinje ingabo kwibasira abasivile no gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Nubwo ingabo zivuga ko zirwanya iterabwoba, imibare yerekana ko ikibazo gikomeje gukura.

 Mu mezi atandatu ya mbere ya 2025, umutwe wa JNIM wakoze ibitero birenga 280 — inshuro ebyiri ugereranyije n’umwaka wabanje.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *