Umuhanzi w’indirimbo za Afrobeats ukomoka muri Nigeria, Tems, yanditse amateka ubwo yabaga Umunyafurika wa mbere uyoboye igitaramo cyo hagati mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (FIFA Club World Cup).
Temilade Openiyi, usanzwe umenyerewe nka Tems, ni we wari umuhanzi mukuru mu gitaramo cyabereye hagati mu mukino wa nyuma wabereye kuri sitade ya MetLife, iri i East Rutherford, muri leta ya New Jersey, ho mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Tems ntiyari wenyine dore ko yaririmbanye n’abandi bahanzi b’ibyamamare ku rwego mpuzamahanga nka Doja Cat ndetse na J Balvin, ni mu gihe igitaramo cyo cyari cyateguwe na Chris Martin, usanzwe ubarizwa muri Coldplay.
Ibi byatumye Tems, aba Umunyanigeria wa mbere uririmbye mu mikino ya (FIFA Club World Cup).
Igitaramo cyabereye hejuru y’ahicarwa n’abantu ahanini byatewe no kugira ngo batangiza ikibuga.
Tems, nk’umuhanzi w’inzobere ntiyazuyaje kuko yaragaragaye mu buryo bwihariye yerekana ubuhanga bwe butangaje.
Ikindi kintu cyatumye iki gikorwa kirushaho kugaragara ni uko cyitabiriwe na Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump.
Iki ni kimwe mu bimenyetso by’uko Tems, akomeje kuzamuka mu ruhando mpuzamahanga rw’umuziki.
Ibi bikaba bibaye nyuma yo kwegukana Grammy Award, uyu mwaka, ibintu byamufashije gukomeza kwiyubakira izina rikomeye.
Tems, kandi yari mu mbaga nyamwishi yari ihibereye ubwo Chelsea, yatsindaga Paris Saint-Germain, ibitego 3-0, harimo bibiri byatsinzwe na Cole Palmer, n’ikindi kimwe cyinjijwe na Joao Pedro.
Tubibutseko umuhanzi Tems nta minsi myishi ishize atangaje ku mugaragaro ko yinjiye mu bijyanye n’umupira w’amaguru, aho ku ikubitiro yahise agura imigabane mu ikipe ya San Diego FC, isanzwe ibarizwa mu kiciro cya mbere cya shampiyona ya leta zunze ubumwe z’Amerika, Major League Soccer (MLS).