Mu gihe Chelsea yitegura guhatana na Paris Saint-Germain ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Club World Cup muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umukinnyi wayo Noni Madueke yamaze guhabwa uburenganzira bwo gusubira mu Bwongereza aho agiye kurangiza igurwa rye n’ikipe ya Arsenal ku gaciro ka miliyoni £52.
Madueke, w’imyaka 23, yari amaze iminsi agaragaza ibimenyetso byo kuba atakigira icyizere ku mutoza mushya wa Chelsea, Enzo Maresca, nyuma yo kwicazwa imikino myinshi. Yatangiye imikino ibiri gusa muri itandatu ya Chelsea muri iri rushanwa, ndetse imikino ibiri ya nyuma yayikiniye asimbuye.
Arsenal yamaze kumvikana na Chelsea ndetse n’umukinnyi ku bijyanye n’amasezerano ye, aho azasinya imyaka itanu. Bivugwa ko azajya gukora ikizamini cy’ubuzima mu minsi ya vuba mbere y’uko igurwa rye ritangazwa ku mugaragaro.
Iyi transfert si uko yakiriwe neza n’abafana ba Arsenal bose. Abenshi bayamaganiye kure, aho abagera ku bihumbi mirongo itatu na bitanu (35,000) batoye kuri Sky Sports bagaragaza ko batayishimiye. Hari n’abasinyiye imyanzuro isaba ko igurwa rya Madueke rihagarikwa.
Impamvu nyinshi zituma bamwe batanyuzwe zirimo kuba uyu mukinnyi akinira ku mwanya umwe n’umunyezamu w’ikipe, Bukayo Saka. Hari impungenge ko Madueke ashobora kutabona umwanya uhagije wo gukina, cyangwa se agahagarika iterambere ry’abana b’ikipe nka Ethan Nwaneri.
Icyakora, imibare igaragaza ko Madueke ari umukinnyi ufite ubushobozi buhambaye mu busatirizi. Nubwo atatsinze ibitego byinshi umwaka ushize, yagize umubare munini w’amahirwe y’ibitego atabonye (expected goals), bikaba bishobora kuba impamvu yatumye Arsenal imuha icyizere. Yari mu bakinnyi 15 ba mbere muri Premier League bafite uburyo bwinshi bwo gutsinda no gutanga imipira ivamo ibitego.
Hari kandi impungenge z’imyitwarire ye, bitewe n’imyanzuro yafatwaga n’abatoza be ku mikoreshereze ye mu kibuga. Enzo Maresca yigeze kuvuga ko Madueke agomba gukorera cyane kugira ngo yongere kugaragaza impano ye, naho Pochettino wahoze amutoza akamuvuga nk’umukinnyi witangira ikipe mu buryo bushimishije.
Nubwo bimeze bityo, abatoza benshi bamwigishije baramushimira ku kwitanga no guharanira gutsinda. Saul Isaksson-Hurst, umutoza w’imyitozo ngororamubiri wamutozaga akiri PSV, yamwise “umusore w’intwari ufite icyerekezo”.
Uburyo Arsenal izamukoresha buracyategerejwe. Azaba asimbura Saka, agahatana na Martinelli, cyangwa azajya yifashishwa ku mpande zombi? Ibibazo ni byinshi, ariko ikizwi ni uko Arsenal yizeye ko uyu musore wavutse mu Bwongereza ashobora kwigaragaza kurusha uko abenshi babyibwira.