Reka dufate umwanya twibuke bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru batuvuyemo bagikina ruhago byemewe n’amategeko .
Mu gitondo cyo ku wa Kane taliki ya 3, Nyakanga, nibwo humvikanye inkuru y’inshamugongo, yabikaga urupfu rw’uwahoze ari rutahizamu w’ikipe ya Liverpool Diogo Jota (28), witabye Imana ari kumwe n’umuvandimwe we Andre Silva (25), we wari usanzwe akinira ikipe ya Penafiel, ibarizwa mu cyiciro cya kabiri muri Portugal.
Nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru batandukanye, aba bombi bazize iturika ry’ipine ry’imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini, yari ibatwaye ryahise riteza umuriro mwishi waje no gutwika abari mu modoka bose.
Amakuru avuga ko Jota na murumuna we Andre bari ku nzira iri mu karere ka Zamora, ho mu gihugu cya Esipanye, aho bagombaga kugera ku modoka ibageza mu gihugu cy’Ubwongereza. Diogo Jota asize umugore we n’abana batatu ndetse nta n’icyumweru cyari gishize aba bombi bemerewe kubana imbere y’amategeko, mu makuru dukurura ntiturabasha kumenya neza, niba Andre, yari afite umufasha cyangwa yari afite abana.
Mu gihe isi ikomeje kwifatanya n’umuryango wabuze abavandimwe babiri, reka tubonereho twibuke bamwe mu bakinnyi ba ruhago bahagaritse gukina bitabaturutseho nyuma yo gupfa bitunguranye.
Bamwe mu bakinnyi bitabye Imana bagikina ruhago
- Emiliano Sala (1990-2019)
Emiliano Sala, wari ufite imyaka 28, yapfuye azize urupfu rw’impanuka y’indege ndetse umurambo we usangwa mu gace ka Guernsey, ho mu gihugu cy’Ubwongereza. Nta minsi myinshi yari ishize uyu mugabo ashyize ku mukono amasezerano y’agahigo yamuvanaga mu ikipe ya Nantes, yerekeza muri Cardiff city.
Nubwo byakomeje kugorana umubiri we waje gusangwa mu mazi nyuma y’iminsi mike impanuka ibaye gusa umubiri w’umupilote w’indege wo wakomeje kuburirwa irengero.
- Robert Enke (1977-2009)
Robert Enke, yapfuye yiyahuye ku italiki ya 10, Ugushyingo muri 2009, ubwo yari afite imyaka 32.
Uyu mugabo ukomoka mu Budage yahoze akinira amakipe arimo Benefica na Barcelona yitabye Imana ubwo yakiniraga ikipe ya Hannover 96 y’iwabo mu Budage.
Uyu yapfuye yiyahuye muri gari ya Moshi mu gace yari atuyemo ka Neustadt am Rubenberge.
Nyuma y’urupfu rwe haje kuboneka amakuru avugwa ko Enke, yari amaze igihe kinini afite agahinda bivugwa ko yari yaratewe n’urupfu rw’ umukobwa we w’imyaka 2, muri 2006.
- Samuel Okwaraji (1964-1989)
Samuel Sochukwuma Okwaraji, yari afite imyaka 25, gusa ubwo yagwaga igihumure mu kibuga hagati mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi ubwo Nigeria, yakinaga na Angola, taliki ya 12, Kanama 1989, kuri stade y’igihugu mu mujyi wa Lagos.
Uyu waguye hasi ku munota wa 77, byaje kugaragazwa ko yari afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ndetse n’umutima we ukaba utarateraga neza.
Urupfu rwa Okwaraji, rushyirwa mu bihe bibabaje abakunzi ba ruhago muri Nigeria bagize. Ku italiki ya 12, Kanama muri 2009, kuri stade y’igihugu mu mujyi wa Lagos, uyu mugabo yahawe icyubahiro n’abakunzi ndetse n’inshuti za ruhago nyuma y’imyaka 20, yitabye Imana.
- Miki Roque (1988-2012)
Miki Roque, yitabye Imana taliki ya 24, Kamena 2012, icyo gihe yari afite imyaka 23, yonyine. Ni umusore wahuye n’ibibazo bikomeye dore ko yitabye Imana yari amaze hafi umwaka n’igice arwana n’uburwayi bwa kanseri mu bitaro by’i Barcelona.
Muri Werurwe 2011, nibwo uyu yakorewe isuzuma maze asangwamo kanseri y’umurubohero ( Pelvic cancer). Kuva icyo gihe uyu musore yatangiye kurwana n’indwara kugeza ashizemo umwuka muri 2012.
Roque yakiniraga ikipe ya Real Betis, igihe yitaba Imana ndetse kuva ubwo iyi kipe ihita iruhutsa umwambaro we wa nimero (26), ndetse mu kumwibuka, izina rye rikaririmbwa cyane ku munota wa 26, mu mikino itandukanye.
- Davide Astori (1987-2018)
David Astori wari ufite imyaka 31, yitabye Imana taliki ya 4, Werurwe 2018, ubwo umutima we wahagararaga muri hotel iherereye mu mujyi wa Udine, aho ikipe ye ya Fiorentina yari icumbitse mbere yo gukina umukino wa shampiyona n’ikipe ya Udinese.
Uwahoze ashinzwe ikipe y’abaganga ba Fiorentina Giorgio Galanti, yahise akatirwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kutita ku buzima bw’umikinnyi ibyari kumufasha kurokora ubuzima bwe.
Amakipe yakiniye arimo Cagliari na Fiorentina, yahise aruhutsa umwambaro nimero 13, mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
- Christian Atsu (1992-2023)
Christian Atsu wari ufite imyaka 31, ni umwe mu nzirakarengane zagwiriwe n’amazu mu mitingito iremereye yo ku rwego rwa 7.8 yibasiye amajyepfo ya Turukiya na Syria ku wa 6, Gashyantare muri 2023.
Uyu mugabo ukomoka muri Ghana, yari asanzwe akinira ikipe ya Hatayspor ibarizwa hafi y’umugi wa Antakya wari hafi y’izingiro ry’uyu mutingito.
Ibyakurikiye ni inkuru zavugwaga harimo izihamya ko yabonetse kandi ari muzima, ni mbere yuko ibyo byose bikurwaho hagatangazwa inkuru y’inshamugongo.
Nyuma y’iminsi 12, amakipe ashinzwe ubushakashatsi ashakisha, umurambo wa Atsu waje gusangwa munsi y’ibisigazwa by’inzu, ibyemejwe na mubyara we ndetse na mushiki we bavukana mu nda.
Taliki ya 20, Gashyantare nibwo umubiri wa Atsu wajyanywe iwabo mu gihugu cya Ghana, maze ku wa 17, Werurwe 2023, ashyingurwa mu cyubahiro nyuma yo gusezerwaho ku biro by’umukuru w’igihugu nawe ubwe wari uhibereye.
- Cheikh Tiote (1986-2017)
Urupfu rwa Cheikh Tiote, w’imyaka 30, rwamenyekanye taliki ya 5, Kamena 2017, nyuma yo kugwa mu myitozo azize indwara y’umutima ubwo yari mu ikipe ya Beijing Enterprises, mu mujyi wa Beijing ho mu Bushinwa.
Tiote wakiniye ikipe ya Newcastle ndetse n’inzovu za Cote D’Ivoire, yasezeweho mu cyubahiro aherekejwe n’ingabo mu mujyi wa Abidjan ndetse na nimero ye (24) iraruhutswa mu ikipe ya Beijing Enterprises.
- Marc-Vivien Foe
Marc-Vivien Foe, yitabye Imana taliki ya 26, Kamena muri 2003 mu mukino wa 1/2 cy’imukino mpuzamashyirahamwe ya FIFA, mu mukino igihugu cye cya Cameroon, cyakinagamo na Colombia, mu mujyi wa Lyon.
Uyu yaguye hasi ahagana ku munota wa 72, gusa nubwo ikipe y’abaganga yagerageje kumurwanaho ntibyabujije ko yitaba Imana mu minota 45, yakurikiye.
Mu isuzumamubiri ryakorewe kwa muganga(Autopsy) ryahamije ko yazize indwara yo kwikanda kw’imitsi y’umutima, ahanini iza itateguje ndetse igaterwa no gukora imyitozo ikakaye y’umubiri .
Urupfu rwa Foe, rwahiserutuma FIFA ikaza umurego ndetse n’ingamba zikomeye ku bijyanye n’isuzumwa ry’umubiri ku bakinnyi mbere y’imikino yose.
Marc-Vivien Foe, yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro mu mujyi wa Yaonde ndetse guhera muri 2009, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa (Ligue1) yashyizeho igihembo cyitiriwe ( Prix Marc-Vivien Foe) gihabwa umukinnyi w’umunyafurika witwaye neza muri iri rushanwa buri mwaka.