Irushanwa rya CHAN, risanzwe rihuza amakipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere wabo mu gihugu, uyu mwaka rero binyuze muri CAF, ni irushanwa byemejwe ko rizabera mu bihugu bitatu bisanzwe bibarizwa muri Afurika y’Uburasirazuba (Kenya, Tanzania na Uganda) maze rikaba hagati ya taliki 2 kugeza 30 Kanama uyu mwaka.
Iri ni irushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya munani dore ko rikinwa buri gihe nyuma y’imyaka ibiri rigategurwa na (CAF) ndetse rikitabirwa n’ibihugu 19,nyuma yo kuva kuri 16 muri 2022.
Kuva ritangiye muri 2009, ubwo ryakirwaga n’igihugu cya Cote D’Ivoire, nibwo bwa mbere rizaba ryakiriwe n’ibihugu bitatu birifatanyije ibizaba bifatwa nk’igerageza mu kwakira igikombe cya Afurika cyo muri 2027, nacyo giteganyijwe kuzabera muri ibi bihugu bitatu.
CHAN ni iki ?
Nkuko bimeze ku gikombe cya Afurika CHAN ni irushanwa ryitabirwa n’ibihugu by’Afurika gusa itandukaniro nyamukuru n’abaryitabira.
Muri iri rushanwa hemerwa abakinnyi basanzwe bakina mu makipe y’imbere mu gihugu bivuze ko abakinnyi mpuzamahanga batewmerewe kurikina
Urugero rwa hafi ni nko kuvuga ko niba Urwanda rugiye muri CHAN rwemerewe gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda bakina muri shampiyona y’Urwanda gusa.
Ibi bihita byumvikanisha ko intego nyamukuru y’iri rushanwa ari uguteza imbere abakinnyi kavukire bakina imbere mu gihugu.
Ni inde uzakira CHAN 2024 ?
Bwa mbere mu mateka hazaboneka inyabutatu yakira irushanwa muri Afurika. Ni ukuvuga ko ibihugu 3, bya Kenya, Tanzania na Uganda bizifatanya maze bikakira CHAN 2024, nkuko byemejwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) taliki ya 17,Ukuboza 2024.
Iki ni icyemezo cyafashwe ahanini hagendewe ku gisa nk’igerageza ryo kwakira igikombe cy’Afurika 2024, nacyo giteganyijwe kubera muri ibi bihugu.
🎥|The Moi Sports Centre Kasarani will be the venue for the #CHAN2025 final, here is a tour of the multi purpose complex.
— #Pitchside (@PetaTabu) June 19, 2025
▫️60k seater with a canopy
▫️2️⃣ quality training pitches
▫️Quality playing surface
Full tour video➡️https://t.co/ukvY2U3Y0P.#PitchsideKasaraniStdmTour. pic.twitter.com/DxbvBZoYmY
Ni bande bazarikina ?
Reka turebere hamwe urutonde rw’amakipe 19, atandukanye azakina iri rushanwa.
- Senegal (yatwaye iriheruka)
- Morocco (yaritwaye inshuro 2)
- DR Congo (yaritwaye inshuro 2)
- Nigeria, Algeria,Zambia ndetse n’abarijemo bwa mbere nka Kenya na Central African republic.
Igihugu cya Libya, cyagombaga kwitabira gusa cyikura mu irushanwa bitewe n’ibibazo politiki.
Uko irushanwa ripanzwe
Amakipe yose uko ari 19, yagabanyijwe mu matsinda 4:
- Amatsinda A,B na C azaba arimo amakipe 5.
- Itsinda D rizaba ririmo amakipe 4.
Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azazamuka maze atomborane mu mikino ya 1/4, atsinze yerekeze muri 1/2 maze haboneka abahatanira igikombe kuri finali ndetse n’abahatanira umwanya wa Gatatu w’irushanwa.
Amatsinda y’irushanwa
Itsinda A* : Kenya, Morocco,Angola,DRC na Zambia
Itsinda B: Tanzania, Madagascar, Mauritania,
Burkina Faso na Rebulika ya santarafurika
Itsinda C: Uganda, Nijeri, Guinea, Algeria na Afurika y’epfo
Itsinda D: Senegal, Guinea Equatorial, Sudani na Nigeria
Ibibuga bizakinirwaho
- Benjamin Mkapa stadium iri i Dar es salaam (60,000)
- Moi international sports center iri i Nairobi (60,000)
- Nyayo national Stadium iri Nairobi (45,000)
- Mandela national Stadium iri i Kampala yakira (45,000)
- Amaan stadium iri mu birwa bya Zanzibar yakira abantu (15,000) Akamaro k’iri rushanwa ku bakinnyi n’ibihugu muri rusange
Ku bakinnyi ni umwanya mwiza wo kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga maze bakerekeza i bwotamasimbi, ni mu gihe ku bafana ho ari umwanya wo kwishimira imikino bareba impano ibihugu byabo byibarutse.
Ntiwakwiyibagiza ko iri rushanwa ryabaye imbarutso yo kwigaragaza ku bakinnyi nka Mputu Tresor, Given Singuluma, Aoytub El kaabi, Soufiane Rahimi, Aymen Mahious, Meschack Elia, Yves Bissouma n’abandi benshi babonye amakipe meza nyuma yo kwigaragaza bikomeye mu marushanwa ya CHAN.
Mu gusoza, ntitwagenda tudashishikarije isi yose kuzaza ikirebera ibyiza bitatse Afurika y’Uburasirazuba harimo abafana badasiba kurirmbira amakipe yabo ibiyaga n’imisozi myiza bitatse iki gice cy’Afurika, ndetse ntanuwakirengagiza ko ariho tugomba kwitega impano nshya zizavamo abanyabigwi b’ahazaza.