Nyuma y’igihe kirekire kitari cyoroshye, Paul Pogba yongeye kugaruka mu kibuga cy’umupira w’amaguru mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri n’ikipe ya AS Monaco yo mu Bufaransa.
Uyu mukinnyi wahoze akinira Manchester United na Juventus, w’imyaka 32, yahagaritswe by’agateganyo muri Nzeri 2023 nyuma yo gusangwamo imiti itemewe (DHEA) ubwo yasuzumwaga ku mukino wa mbere wa Serie A hagati ya Juventus na Udinese. Nyuma y’uko ahanwe igihano cy’imyaka ine, cyaje kugabanywa kikaba amezi 18 mu kwezi kwa cumi kubera ubujurire bwemewe n’Urukiko Mpuzamahanga rw’Imyitwarire mu Mikino (CAS). Icy’ingenzi muri urwo rubanza ni uko iyo miti igira ingaruka gusa ku bagore.
Pogba yaje kumvikana na Juventus ku gusesa amasezerano mu Kwezi kwa 11, 2023, ndetse kuva mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka yabaye yemerewe gusubira gukina nk’umukinnyi wigenga.
Ni inshuro ya mbere mu mateka ye akinira ikipe yo muri shampiyona y’u Bufaransa (Ligue 1), nubwo ari umwe mu bakinnyi batwaye igikombe cy’isi mu 2018 ubwo u Bufaransa bwatsindaga Croatia ibitego 4-2.
Pogba yamenyekanye cyane ubwo yava muri Manchester United ajya muri Juventus, aho yegukanye Serie A inshuro enye zikurikirana, mbere yo kugaruka i Manchester mu 2016 aguzwe akayabo ka miliyoni 89 z’ama-pound.
Nubwo yagarutse muri Juve nyuma yo kugenda nk’uwari warabaye umunyamuryango w’ubusa, imvune n’imyitwarire itari myiza byamubujije kwigaragaza. Kuri ubu, yiteguye gutangira ubuzima bushya i Monaco, aho yifuza gusubirana icyizere n’icyubahiro yigeze kugira.