Cristiano Ronaldo yaciye amarenga ko ashobora gusiga Al Nassr ubwo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga ko “igice cyarangiye” nyuma y’umwaka w’imikino wa 2024–25.
Ibi byatumye havuka ibihuha byinshi ko ashobora kujya gukinira imwe mu makipe azitabira irushanwa rya FIFA Club World Cup ryaguwe, harimo Botafogo yo muri Brazil, River Plate yo muri Argentine na Wydad AC yo muri Maroc.
Nubwo ibi byakomeje gushyushya abantu, cyane cyane nyuma y’uko Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, atanze ibitekerezo bishimangira ayo makuru, Ronaldo yatunguye benshi ubwo yahitaga yongera amasezerano muri Al Nassr aho kuyava mo.
Mu mashusho yashyizwe kuri konti y’ikipe ye kuri uyu wa Kane, Ronaldo yagaragaye atambuka ku mucanga wera urimo imikindo, avuga ati: “Al Nassr, ubuziraherezo.” Ibi byakurikiwe n’itangazo rigaragaza ko yamaze gusinyira imyaka ibiri, bivuze ko azahagararira Al Nassr kugeza mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2026–27, azaba amaze imyaka 42 kandi ari mu mwaka we wa 25 nk’uwabigize umwuga.
Mu butumwa bwe bwo ku mbuga nkoranyambaga, Ronaldo yagize ati: “Hatangiye igice gishya. Umurava ni uwo nyine, inzozi ni izo nyine. Tureme amateka.”
Iyi nkuru ikomeye ije mu gihe Al Nassr yirukanye umutoza wayo Stefano Pioli, wahoze atoza Lazio, Inter na AC Milan, kubera kunanirwa kwegukana igikombe cya shampiyona. Uyu mutoza yageze ku ntego nke, dore ko Al Nassr itaratwara igikombe na kimwe cya shampiyona kuva Ronaldo yagera muri iyi kipe.
Uyu mwaka, Al Nassr yarangije ku mwanya wa gatatu, ikazitabira AFC Champions League Two mu mwaka utaha, irushanwa risa na Europa League yo muri Aziya.
Inkuru iracyakomeza… 🐐💛
Ivomo : The Guardian na One Football