Mu gace ka Nyambunde gaherereye muri Bobasi, mu karere ka Kisii mu burengerazuba bwa Kenya, haravugwa inkuru idasanzwe y’umugabo wasize umugeni mu bukwe bwabo, agahaguruka yiruka asiga abashyitsi bose mu rujijo.
Mu birori by’ubukwe byari byitabiriwe n’abantu benshi, aho ubukwe bwari buri kugera ku musozo. Nyuma y’igihe gito uyu mugabo yicaye iruhande rw’umugeni, yahagurutse bitunguranye, atangira gusunika abari aho, abasaba kumuha inzira, maze yiruka atazi iyo ajya.
Amashusho yafashwe n’abari aho ndetse yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uwo mugabo wari wambaye imyambaro y’ubukwe (isuti) asohoka mu cyumba cy’ahaberaga ibirori atavuze n’ijambo na rimwe.
Hari umusaza wagerageje kumuhagarika amukomakoma, ariko uyu musore ntiyamwumvira, ahubwo yamuciye iruhande akomeza kwiruka, asiga umugeni ndetse n’abashyitsi bose batumva icyabaye.
Abari bitabiriye ibirori baguye mu kantu, bamwe baratungurwa, abandi batangira gutekereza ibishobora kuba byatumye uyu musore afata icyemezo cyo guhunga ubukwe ku munota wa nyuma. Hari n’ababifashe nk’urwenya, babyitirira agashya katari gasanzwe mu mihango y’ubukwe.
Hari abavuga ko ashobora kuba yarabonye umugore babyaranye, umwana we, cyangwa se uwahoze ari umugore we, bikamutera ipfunwe rikomeye, ahitamo gusiga byose.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa n’umuryango w’uyu mugabo cyangwa uwo bari bagiye kurushinga, ku mpamvu nyayo yatumye ava mu bukwe atyo.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?