Alejandro Garnacho yatunguranye agaragara mu myenda y’ikipe ya Aston Villa

Rutahizamu Alejandro Garnacho wa, yenyegeje umuriro umaze iminsi waka ubwo yiyerekanaga mu myambaro y’ikipe ya Aston Villa, ibyahise bituma benshi bakomeza kwibaza ku hazaza he mu ikipe ya Manchester United.

Biravugwa ko uyu musore ukomoka mu gihugu cya Arijantina, yaba yaramaze kubwirwa ko yemerewe kuba yakwigendera muri iyi mpeshyi, ahanini bitewe n’umwaka ugoye w’imikino kuva umutoza Ruben Amorim, ahageze.

Garnacho aherutse kwicazwa mu basimbura ubwo ikipe ye yakinaga umukino wa nyuma wa Europa league na Tottenham Hotspur, ndetse nta n’igihe kinini giciyemo, nyuma y’aho uyu yagiranye ibibazo n’umufana mu rugendo Manchester United, iherutse kugirira muri Aziya.

Nubwo aho azerekeza hatazwi, bigaragarira buri wese ko Garnacho, ashaka kuba yasohoka muri iyi kipe ifatwa nk’iya kabiri mu zikunzwe ku isi.

Mu ruhererekane rw’amafoto atandukanye uyu musore aherutse kugaragaza ubwo yari mu biruhuko ku kirwa cya Ibiza, yagaragaye yambaye umwenda wa Aston Villa, uriho izina na nimero bya Marcus Rashford, nawe wakiniye igice cya nyuma cya shampiyona nk’intizanyo ya Manchester united muri Aston Villa.

Igikomeje guteza impungenge mu bafana nuko hagati ya Marcus Rashford na Alejandro Garnacho, bose bagiye bagirana ibibazo n’umutoza Ruben Amorim, mu bihe bitandukanye ibigaragaza ko n’uyu musore ukiri muto bishobora kurangira aciye iyi kipe mu myanya y’intoki maze akigendera.

Mu gusubiza ku ifoto ya Garnacho, Rashford yanditse ati ,”Muvandimwe wanjye”, ibyahise bitera bamwe mu bafana gutangira gushyiraho ibyiyumviro byabo byimbitse.

Uwa mbere mu banditse yagize ati,” Ibi ni nko gukubita urushyi ruremereye mu maso y’abafana bari bagushyigikiye mu mezi macye ashize”.

Undi nawe yagize ati,” aho kugira ngo wemere amakosa maze ukore wigaragaze, wahisemo kwambara umupira wa Aston Villa, ndetse uriho n’izina rya Rashford, nk’ikimenyetso cyo kwigumura, twe nk’abafana icyo twahise tubona n’uko umutoza ashobora kuba ari mu kuri!”

Nubwo bigaragara ko ibintu biri gukomeza gushyuha ubu butumwa bwa Garnacho, bagaragaje ko hari abafana bari ku mpande zitandukanye ibikomeza kugaragaza ubudasa n’akangaratete iyi kipe ya Manchester United irimo.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *