Son Heung-min gusohoka muri Tottenham; urugendo rw’iyi kipe muri Koreya y’Epfo ruramutindije !

Ejo hazaza ha rutahizamu w’Umunya-Koreya y’Epfo, Son Heung-min, muri Tottenham Hotspur haracyari mu gihirahiro, mu gihe hakomeje kuvugwa ko amakipe yo muri Saudi Arabia yifuza kumwegukana.

Son, ubu ufite amezi 12 gusa asigaje ku masezerano ye, ashobora kugurwa mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025/26 utangira.

Nubwo ibyo bishoboka, amakuru ava mu bantu b’imbere muri Tottenham aravuga ko iyi kipe itakwihutira kumurekura mbere y’uko barangiza urugendo rwabo bateganya muri Aziya.

 Iki ni igikorwa gikomeye ku bijyanye n’ubucuruzi kuko Son afatwa nk’intwari iwabo muri Koreya y’Epfo, aho azaba ari umusingi w’ubwamamare bw’iyi kipe imbere y’abafana bo mu karere.

Tottenham yateguye imikino ibiri ya gicuti, irimo uzabera i Hong Kong na Arsenal ku wa 31 Nyakanga, n’undi uzahuza Spurs na Newcastle i Seoul, tariki 3 Kanama.

Abayobozi ba Spurs ntibarakira icyifuzo na kimwe cyanditse kivuga ku kugura Son. Gusa bivugwa ko kugira ngo bamurekure mbere y’uru rugendo, byasaba ko haza igitekerezo cy’igiciro kiri hejuru cyane kurusha isoko rimuha agaciro.

Umutoza mushya wa Tottenham, Thomas Frank, azatangira akazi muri iyi minsi, aho bivugwa ko yifuza kongeramo abakinnyi basatira. Kugeza ubu, Spurs yamaze gusinyisha Mathys Tel bamuvanye na Bayern Munich, kandi irimo n’ipiganwa ryo kugura Bryan Mbeumo wa Brentford.

Son, w’imyaka 32, amaze imyaka irenga 9 akinira Tottenham, aho yatsinze ibitego 173 mu mikino 454. Uretse kuba ari mu bakinnyi b’ingenzi b’iki gihe, yibukwa no kuba yarabaye kapiteni wa mbere wa Spurs utwaye igikombe cy’u Burayi nyuma y’imyaka 40, ubwo batsindaga Manchester United ku mukino wa nyuma wa Europa League mu kwezi gushize.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *