BREAKING : Donald Trump atangaje ko azi aho Ayatollah Khamenei wa Iran yihishe

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko igihugu cye kimaze kumenya aho Ayatollah Ali Khamenei, Umuyobozi Mukuru wa Iran, yihishe.

 Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko Khamenei ari “intego yoroshye”, ariko ko Amerika idateganya kumwivugana “ku buryo bwihuse”, nibura “kugeza ubu”.

Trump yagize ati: “Tuzi aho uwo bita Umuyobozi Mukuru yihishe. Intego niyo, ariko ari mu mudendezo — ntituzamukuraho, nibura si ubu.” Yakomeje ashimangira ko barambiwe kwihangana: “Ntitwifuza ko za misile zigwa ku baturage cyangwa ku ngabo zacu. Gusa ukwihangana kwacu kurimo gusoza.”

Ibi yabitangaje mu gihe intambara hagati ya Israel na Iran igeze ku munsi wa gatanu, imaze guhitana abarenga 200 muri Iran, benshi muri bo bakaba ari abasivili, ndetse n’abandi 24 muri Israel. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, Iran yongeye kurasa ibisasu byinshi kuri Israel.

Trump kandi yanditse ubutumwa bwumvikanamo gukanga mu magambo yanditse mu nyuguti nkuru gusa agira ati: “UNCONDITIONAL SURRENDER!” cyangwa kuva ku bintu utagoranye .

Mu kiganiro n’abanyamakuru bari kumwe muri Air Force One, Trump yavuze ko Amerika iteganya “ikirenze ihagarikwa ry’intambara (ceasefire)”, ahubwo igamije “iherezo nyaryo ry’imirwano”.

Nubwo yakomeje kuvuga ku mahoro, Trump yanasize inzira ifunguye ku biganiro na Iran, avuga ko ashobora kohereza Visi Perezida JD Vance cyangwa Intumwa idasanzwe mu Burasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff, mu rwego rwo gushaka umuti.

Kugeza ubu, ntibirasobanuka neza niba ibi bivuze ko Amerika iri gutegura igitero cyangwa niba ari imvugo ya politiki igamije kunaniza Iran mu buryo bwa dipolomasi. Ariko Trump wavuze amagambo akomeye agira ati: “Muzamenya ibirenzeho mu minsi ibiri.!”

Amagambo ya Trump aje mu gihe isoko y’ibikomoka kuri peteroli iri mu rujijo, ndetse impungenge ku ntambara ishobora gukwira akarere kose zikomeje kwiyongera. Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Iran ntacyo buratangaza kuri ibi bivugwa.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *