Uwahoze asifura muri Premier League yajyanwe mu nkiko azira Jurgen Klopp

David Coote wahoze ari umusifuzi ukomeye muri Premier League yarezwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) kubera amagambo asebya yavugiye kuri Jurgen Klopp wahoze atoza Liverpool.

 Ibi byaturutse ku mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu Ugushyingo 2024, aho Coote agaragara avuga nabi uyu mudage n’ikipe ya Liverpool.

Nyuma y’iyi video, Coote yahagaritswe by’agateganyo maze mu kwezi gukurikiyeho yirukanwa n’urwego rushinzwe abasifuzi mu Bwongereza (PGMOL), nyuma y’iperereza ryimbitse ku myitwarire ye.

 FA yamushinje kurenga ku itegeko E3.1, rimushinja imyitwarire mibi no gukoresha amagambo arimo gutuka cyangwa gusebanya.

By’umwihariko, kuba yaravuze ibijyanye n’igihugu Klopp akomokamo, byagize uruhare mu kumushinja icyaha gikomeye kurushaho.

Nubwo ibyo byamugizeho ingaruka zikomeye, Coote yakuweho icyaha cyashoboraga kumuhama kijyanye n’imikino yo gutega (gambling), aho byavugwaga ko yaba yarategeye  gutanga ikarita y’umuhondo ku mukinnyi runaka mbere y’umukino. Yabihakanye avuga ko ari ibinyoma no kumusebya.

Uyu mugabo w’imyaka 42 ukomoka i Nottinghamshire, yanirukanwe burundu n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi (Uefa) muri Gashyantare 2025, rimubuza kongera gusifura imikino y’i Burayi kugeza muri Kamena 2026.

Mu kwezi kwa Mutarama 2025, Coote yeruye ko ari umutinganyi, avuga ko yabihishe igihe kinini kubera gutinya guhabwa akato. Yanavuze ko yigeze kugira ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ariko ko yabashije kukivamo abifashijwemo n’inama no kuvuzwa mu buryo bwa “therapy”.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *