Menya byinshi utari uzi kuri Ronald Ssekiganda umukinnyi mushya wa APR FC

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda, APR FC, yamaze gusinyisha Umugande Ronald Ssekiganda mu gihe cy’imyaka ibiri imuvanye mu ikipe ya Villa SC y’iwabo muri Uganda.

Uyu musore afite imyaka 29 , yavukiye mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala,. Akaba akina hagati mu kibuga (Central-Midfield) afite uburebure bwa metero 1,95.

Uyu musore yari amaze imyaka ine mu ikipe ya SC Villa, ikaba imwe mu makipe akomeye muri Uganda nubwo yabaye iya Gatandatu muri Shampiyona y’u mwaka ushize w’imikino, ni Shampiyona yegukanwe na Vipers n’amanota 69.

APR FC iguze uyu mukinnyi nyuma yo gutandukana n’abakinnyi batandatu, Taddeo Lwanga, Ismail Nshimirimana(Pitchou), Victor Mbaoma Chukwuemeka, Kwitonda Alain Bacca, Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka ‘Nzotanga’ ndetse na Pavelh Ndzila.

Ronaldo Ssekiganda yakiniye amakipe atandukanye arimo , Lweza FC (2015-2016), Proline FC (2016-2018), Express FC (2018-2020), KCCA FC (2020-2021), yakiniraga Villa SC kuva 2024 akaba yari na Kapiteni wayo.

Yinjiye mu ikipe y’igihugu ya Uganda mu mwaka wa 2024, amaze kuyikinira imikino 10 atsinda igitego kimwe.

APR FC kugeza ubu imaze gusinyisha abakinnyi batanu, Bugingo Hakim, Hadji Iraguha, Pacfique Ngabonziza , Adolphe Hakizimana ndetse na Ronaldo Ssekiganda.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *