Ikipe yo mu Butaliyani irasaba ko yasubikirwa umukino nyuma yuko abakinnyi n’abatoza bayo bose barwariye icyarimwe

Nyuma yo kuva gukina umukino ubanza batsinzwemo n’ikipe ya Sampdoria, ibitego bibiri ku busa ubuyobozi bw’ikipe ya Salernitana, bwasabye ishyirahamwe rirebera inyungu za ruhago mu Butaliyani ko umukino wo kwishyura wasubikwa ahanini bitewe n’icyo bise amarozi cyatumye abakinnyi n’abakozi b’ikipe barwara bikomeye.

Amahirwe yo kuba ikipe ya Salernitana, yaguma mu cyiciro cya kabiri(serie B) yakomwe mu nkokora n’uburwayi bw’abakozi ndetse n’abakinnyi dore ko abenshi mu bakinnyi bo batari kubasha no gukora imyitozo.

Biravugwa ko abakinnyi bagera kuri 21, ukongeraho n’abatoza batangiye kumererwa nabi ku cyumweru ubwo bari bavuye gukina umukino wa kamarampaka wo kuguma mu cyiciro cya kabiri batsinzwemo n’ikipe ya Sampdoria ibitego 2-0.

Imbangukiragutabara zahise zibasanganira ku kibuga cy’indege giherereye mu mujyi wa Salerno maze abenshi batangira kujyanwa ku bitaro, byahise bituma ubuyobozi bw’iyi kipe busaba ko umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatanu wasubikwa.

Umuyobozi w’ikipe Maurizio Milan yagize ati:

“Tubabajwe kandi twatunguwe n’ibyabaye, ni ikibazo gikomeye ndetse ni nko gukomwa mu nkokora mu rugendo rwo kuba ikipe yacu yakwerekeza ku mikino wa nyuma wa kamarampaka.”

“Kugeza ubu abakinnyi benshi ndetse n’abakozi b’ikipe batandukanye ntibari kubasha kugera ku kibuga cy’imyitozo.”

Ikipe ya Salernitana, iri mu mazi abira dore ko ishobora kongera kumanuka mu kindi cyiciro nyuma yo kumanuka iva mu cyiciro cya mbere (serie A) mu mwaka ushize w’imikino 2023/2024.

Uyu mwaka nawo ntiwaboroheye dore ko basoje imikino yose ari aba 16 ku rutonde rwa shampiyona, mu makipe 20 akina icyiciro cya kabiri (Serie B) barusha amanota 5, Sampdoria yari ibakurikiye. Nkuko itegeko ribyemeza rero uwa 16 n’uwa 17 barahura maze bakishakamo ikipe ya kane igomba gukurikira eshatu ziba zamanutse mu cyiciro cya 3( Serie C).

Ihangana ku bagomba kumanuka mu cyiciro cya 3 muri serie B muri uyu mwaka rirakomeye.

Rugikubita ikipe ya Salernitana yagombaga gukina n’ikipe ya Frosinone, muri kamarampaka gusa kubera ikurwaho ry’amanota ku ikipe ya Brescia, ryahise rituma ikipe ya Frosinone ijya ku mwanya wa 18, maze ihita imanuka bidasubirwaho. Kubera ibyo, ikipe ya Frosinone yahise ijya ku ruhande maze ikipe ya Sampdoria, iba ibonye amahirwe yo kuba yahatanira kuguma mu cyiciro cya kabiri (serie B).

Kugeza ubu ikipe ya Salernitana, itegereje kureba niba icyifuzo cyayo kiraza guhabwa umugisha cyangwa se niba amahirwe aza kuyisekera maze abakozi bayo bagakira.

Ni mu gihe kandi ubuyobozi bw’iyi kipe ibarizwa mu majyepfo y’Ubutaliyani bwamaze gushyikiriza ikirego ababishinzwe ngo barebe neza icyaba cyateye ibibazo nkibyo.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *