LIVE :Televiziyo y’igihugu ya Iran izimye imbonankubone nyuma yo kuraswaho na Israel

Mu gitondo cyo ku wa mbere, televiziyo y’igihugu ya Irani yahagaritse amashusho ya “live” mu buryo butunguranye nyuma y’igitero cya Isiraheli cyateye impagarara ku cyicaro cyayo.

Umunyamakuru wari uri mu kiganiro yatangaje ko “studio yatangiye kuzura ivumbi” nyuma y’urusaku rw’ibisasu byagabwe ku gihugu.

Iki gitero cyakurikiye itangazo rya Isiraheli ryasabaga abaturage bagera ku 330,000 bo mu gace ka Tehran hagati, harimo icyicaro cya televiziyo ya leta, ibitaro binini bitatu n’amazu y’ubutegetsi, guhita bimuka.

 Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko cyamaze kugenzura ikirere cya Tehran kandi ko gifite ubushobozi bwo kugaba ibitero bitagarurwa n’uwo ariwe wese.

Ni ku munsi wa kane w’iyo ntambara  , aho Irani imaze kurasa ibisasu birenga 370 n’indege zitarimo abapilote, byahitanye abantu 24 muri Isiraheli, abandi barenga 500 barakomereka.

Mu gitero cyo kuri uyu munsi, abandi bantu batanu bishwe i Petah Tikva, ndetse ikindi gisasu kinini gisenya inzu z’abantu batuyemo.

Ku rundi ruhande, Irani yatangaje ko igiye gukomeza kwihorera. Yahanuye ibisasu bisaga 100, kimwe muri byo cyaguye hafi y’icyicaro cya Amerika i Tel Aviv, nk’uko Ambasaderi Mike Huckabee yabitangaje.

Isiraheli ikomeje kugaba ibitero ku byicaro bya gisirikare n’abategetsi bakuru ba Irani, harimo ibigo bikora ubushakashatsi kuri uranium.

Nubwo Iran ivuga ko ibikora  mu rwego rw’amahoro, ariko impungenge zikomeje kwiyongera ko ibi bishobora kuba intangiriro y’intambara rusange ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe isi yose ihangayikishijwe n’ingaruka z’iyi ntambara, abantu benshi barimo gutakaza ubuzima, abandi barahunga, ibikorwaremezo birasenywa, naho amahanga aratabaza amahoro atarakwira hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *