Iyo bigeze kuri ruhago ni gake uzasanga izina Messi, ritagarukwaho. Uyu mugabo ukomoka muri Arijantina amaze gutwara imipira 8, ya zahabu iyo ikaba imwe mu mpamvu zimugira umwe mu bikomerezwa bya ruhago bibarizwa ku isi.
Bityo rero birumvikana ko mu gihe umuntu nkuwo ari we ukubyara byaba bigoye ko wamurutisha undi wese cyane cyane mu bijyanye na ruhago. Gusa uko siko bimeze ku bahungu bato ba Lionel Messi – Thiago, Mateo ndetse na Ciro bose bafite urutonde rw’ibyamamare bakunda kurusha se ubabyara.
Ubwo aheruka kugirana ikiganiro n’ikinyamakuru Simplemente Fútbol, uyu mugabo usanzwe ukinira ikipe ya Inter Miami ndetse n’ikipe y’igihugu ya Arijantina yabajijwe abakinnyi abahungu be batatu biyumvamo magingo aya.
Mu gusubiza, Messi yavuze ko abahungu be biyumvamo abakinnyi benshi uhereye ku nkingi ebyiri za mwamba mu ikipe ya Real Madrid, Kylian Mbappe na Vinicius Junior abakinnyi b’ikipe ya Barcelona Lamine Yamal na Robert Lewandowski ndetse yongeraho na rutahizamu kizigenza Erling Haaland w’ikipe ya Manchester city.
Messi yagize ati:
“Bareba buri kimwe kandi bazi buri wese hari ubwo wumva bakubaza kuri Mbappe, Vinicius Jr, Lamine Yamal, Lewandowski ndetse na Haaland. Urebye bakurikira buri wese. Ntiwavuga ko baba bifuza kumera nkabo gusa mpamya ko baba bazi buri kimwe kiberekeyeho.”
Messi yagize icyo avuga ku mwana ukiri muto Lamine Yamal. Uyu ni umusore ukiri muto ukinira ikipe ya FC Barcelona, gusa Messi, yavuze ko kuba babagereranya bidafite aho bihurira na FC Barcelona, ahubwo ahanini bahuzwa n’uburyo bwabo bwihariye bw’imikinire.
Uyu munya-Esipanye w’imyaka 17, ari ku rutonde rw’abahabwa amahirwe menshi yo kuba bakegukana umupira wa zahabu muri uyu mwaka. Ibi bikaba bije bivugwa nyuma y’umwaka mwiza w’imikino uyu musore yagize dore ko yabashije gutsinda ibitego 18, ndetse agatanga n’imipira 25, yavuyemo ibindi byafashije ikipe ye kwegukana ibikombe bitatu birimo Laliga,igikombe kiruta ibindi muri Esipanye(Super Copa d’Espana) ndetse n’igikombe cy’umwami(Copa del Rey).
Abajijwe kugira icyo amavugaho cyisumbuye Messi yagize ati:
“Mpamya ko ntawe utabona ko uyu mwana ari gukora cyane, n’ibintu byiza kandi ni ibintu bishimishije, kugeza ubu yamaze gutwara igikombe cya Euro, yego ni umwana ukiri gukura kandi mbona ko agifite byinshi byo gukora mu gihe kizaza.”
Messi yavuze icyo we na Lamine Yamal, bahuriyeho.
“Nkuko natangiye nkina iburyo, nawe mbona ari ho yatangiriye. Wenda mu minsi iza ashobora kuzajya akina bitandukanye, mu gusoza Lionel Messi, yavuze ko Lamine Yamal afite byinshi atarerekana ndetse yongera gishimangira ko nta kabuza uyu musore ari mu beza isi ifite kugeza magingo aya.”
Nubwo tuvuga Yamal, ntawe ugomba kwirengagiza ko mu bahungu batatu Messi afite hashobora kuzavamo utera ikirenge mu cya se maze akatwereka umupira ubereye ijisho mu gihe kizaza.
