Ikinyamakuru cy’Abafaransa gitegura ibirori bitangirwamo igihembo cya Ballon d’Or ku mukinnyi uba waritwaye neza ku isi mu gihe kingana n’umwaka w’imikino, giherutse guca amarenga ko gishobora kongera gutanga igihembo cya Super Ballon d’Or ku nshuro ya Kabiri mu mateka.
Igihembo cya Ballon d’Or gisanzwe cyatangiye gutangwa mu mwaka 1956 mu gihe iyi ya ‘Super Ballon d’Or’ imaze gutangwa inshuro imwe mu 1989 ikaba yarahawe umunyabigwi wa Real Madrid Alfredo Di Stefano ahigitse Michel Platini, Johan Cruyff, na Franz Beckenbauer.
Ibinyujije ku rukuta rwa X nibwo Ballon d’Or yaciye amarenga ko Super Ballon d’Or igiye gutangwa vuba , ikaba isanzwe itangwa harebwe ku bitwaye neza mu gihe cy’imyaka 30.
Ibi bikimara kujya hanze benshi batangiye kwibaza uzayegukana hagati ya Crestiano Ronaldo na Lionnel Messi cyane ko mu myaka 30 ishize bari mu bitwaye neza , Messi yegukanye Ballon d’Or umunani hanyuma Cristiano Ronaldo we yegukanye eshanu.
Icyo kwitondera kuri iyi Super Ballon d’Or ni uko itangwa yahawe Alfredo Di Stefano Kandi mu myaka ye yari yaregukanye Ballon d’Or ebyiri(1957, 1959) inyuma ya Johan Cruyff wari waregukanye eshatu(1971, 1973, 1974).
Iyi Super Ballon d’Or nta gihindutse izatangwa mu mwaka wa 2029, ikaba ifite agaciro ka £187,500 mu gihe isanzwe ifite agaciro €3,000.